Perezida Museveni yongeye guhura na Kagame imbonankubone.

7,710
May be an image of 2 people, people sitting, suit and indoor

Perezida Kaguta Yoweri Museveni yavuze ko yahuye akaganira na mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame ubwo bose bari bitabiriye umuhango wo kwakira ku mugaragaro igihuhu cya DRC muri EAC.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 8 Mata 2022 ubwo hari hagiye gutangira umuhango wo kwakira ku mugaragaro igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni abinyujije kuri twitter ye yavuze ko yagiranye umubonano na perezida Paul Kagame mbere y’uko uwo muhango nyir’izina utangira. Mu butumwa bwe yagize ati:”Nahuye na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mbere gato y’uko twembi twitabira isinywa ry’amasezerano aha uburenganzira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC.

Bano bagabo baherukanaga mu buryo bw’imbonankubone Tariki 21 Gashyantare 2020, Perezida Kagame Paul na Yoweri Museveni bari bahuriye i Gatuna mu biganiro byari bigamije gushaka umuti w’ibibazo byari bimaze igihe biri hagati y’Ibihugu byabo.

Bahuriye muri Kenya nyuma y’ibyumweru bitatu, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba umungu wa Museveni agiriye uruzinduko mu Rwanda akakirwa na Perezida Paul Kagame akanamugabira Inka.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ibyo bano ba nyakubahwa babiri baganiriye, cyane ko bino bihugu bimaze igihe kitari gito bidacana uwaka kubera ikibazo cy’umutekano aho buri kimwe gishinja ikindi gushaka kubangamira umutekano n’umudendezo w’ikindi. Gusa, mu minsi mike ishize, ubona hari ibyagiye bikorwa mu rwego rwo kuzahura uwo mubano.

Perezida Yoweri Museveni ageze i Nairobi

Comments are closed.