KIDUMU afashe umwanzuro wo kutazongera gutaramira iwabo no mu Rwanda

15,069
Kwibuka30

N’agahinda kenshi, Bwana KIDUMU atangaje ko ahagaritse gutaramira mu Rwanda no mu Burundi kugeza igihe kitazwi.

Nyuma y’aho abateguye igitaramo kizwi nka Kigali Jazz Junction bamenyeshereje KIDUMU KIBIDO ko atemerewe gutaramira Abanya Kigali muri icyo gitaramo, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, uwo muhanzi ukomeye mu Karere yahise afata umwanzuro wo kutazongera gutaramira mu Rwanda ndetse no mu Burundi iwabo kugeza igihe kitazwi.

Mu magambo agaragaramo akababaro, NIMBONA KIDUM umuhanzi uzwi cyane muri kano karere yavuze ko mu myaka 44 y’amavuko afite ata muntu yigeze yica cyangwa ngo yibe, yavuze ko abona ari gukomeza kugwiza abanzi kuko abantu benshi bamwitiranya n’umunyapolitiki ushobora kugira icyo ahindura mu gihugu.

Kwibuka30

Kidum yandikishije izina rye ikaramu y’icyuma mu mitima y’Abatuye mu Karere kubera ubuhanga bwe mu kuririmba.

Bwana kidum yakomeje agira ati:”…uyu munsi mfashe umwanzuro wo kutazongera gutaramira mu gihugu mvukamo cy’u Burundi ndetse no mu Rwanda bituranye..”  Aya ni amwe mu magambo KIDUM yaraye atangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook.

Benshi mu bantu basomye buno butumwa bagaragaje ko babajwe n’uno mwanzuro Kidum yafashe ndetse bamwe ntibahishije amarangamutima yabo mu kumusaba ko yakwisubira kuri uwo mwanzuro. Ku munsi wa gatanu w’icyumweru kirangiye nibwo KIDUM yamenyeshejwe ko atacyemerewe kuza gutaramira Abanya Kigali mu gitaramo cya buri wa gatanu wa nyuma wa Buri kwezi gitegurwa n’umujyi wa Kigali cyiswe KIGALI JAZZ JUNCTION kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri kuri uyu wa 27 Kanama.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published.