Prezida RAMAPHOZA yandagajwe, avugirizwa induru ubwo yagezaga ijambo ku baturage muri Zimbabwe.

14,365
Kwibuka30

Ubwo yari arimo ashyikiriza ijambo mu muhango wo gusezera bwa nyuma uwahoze ari Prezida wa Zimbabwe Robert MUGABE, bwana Ramaphoza wa Afrika yepfo yavugirijwe induru n’abanyazimbabwe.

Kwibuka30

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu abakuru b’ibihugu byinshi n’abayobozi ba za Guverinoma ba Afrika bari bagiye kwifatanya mu kababaro n’Abanyazimbabwe mu muhango wo gusezera umukambwe ROBERT MUGABE ufatwa nk’intwari y’igihugu kuko ariwe waharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu. Abayobozi benshi bagiye bafata ijambo bashyikiriza abaturage, ariko bigeze kuri RAMAPHOSA wa Afrika y’epfo, Abaturage ba Zimbabwe bamuvugirije induru mu buryo bwo kugaragaza ko batishimiye ibyo ari kuvuga, ibi byatewe nuko mu gihugu cye cya Afrika Y’Epfo hamaze igihe havugwa ibikorwa by’urugomo byibasiye cyane abanyamahanga ndetse cumi na babiri b’abanyamahanga baza guhitanwa n’ibyo bikorwa, prezida RAMAHOSA Cyril yagize ati:”…ndi imbere yanyu hano nk’umuvandimwe ubabajwe kandi ukozwe n’isoni n’ibikorwa by’urugomo byakorewe abavandimwe mu gihugu cyanjye cya Afrika Y’Epfo, ni ibintu bihabanye n’ibyo MUGABE ROBERT na MANDELA baharaniye kuva kera….”

Abaturage ntibanyuzwe na gato, bakomeje kumuvugiriza induru nyinshi. Afrika y’epfo yabayemo ibikorwa by’urugomo byibasiye abanyamahanga  mu minsi ishize ndetse abantu benshi banenga uburyo prezida Cyril Ramaphoza yitwaye muri icyo kibazo, ibyo byatumye Leta ya Nigeriya itahukana abaturage bayo bagera kuri 600 ndetse abanyazimbabwe bagera kuri 200 nabo basubijwe iwabo kubera urwo rugomo rwari rwibasiye ubucuruzi bw’Abanyamahanga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.