Kigali: Abamotari bashyiriweho igihe ntararengwa cyo kugura mubazi.

9,811

Urwego ngenzuramikorere mu Rwanda [RURA] rwatangaje ko guhera kuwa 15/8/2020,mu mujyi wa Kigali nta mu motari uzongera kwemererwa gukora adafite mubazi.

Mubazi izajya ifasha umugenzi kumenya icyerekezo ajyamo n'umubare w'amafaranga yishyura

Abafite mubazi bataniye kuzikoresha

RURA yavuze ko iyi mubazi izafasha abagenzi kwishyura amafaranga y’ingendo za moto bakoresheje ikoranabuhanga ndetse bibafashe kwishyura amafaranga akwiriye.

Biteganyijwe ko guhera ku birometero 2, umugenzi azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda 300, nyuma yabyo atangire kwishyura 133 FRW ku kilometero.

Igihe umugenzi yifuje guhagarara, iminota icumi ya mbere ntazajya ayishyura amafaranga bishyuzwag yo kumutegerez ariko igihe iyo minota ayirengeje azajya acibwa amande ya 21 FRW ku munota.

Kugeza ubu, mu bamotari 26,000 bakorera muri Kigali RURA ivuga ko abagera kuri 19,500 bamaze guhabwa mubazi.

Aya mabwiriza yiyongereye kuyo RURA yatanze agomba kugenga abamotari mu rwego rwo kwirinda no kurinda abagenzi Covid-19 arimo ko :

Abamotari n’abagenzi bagomba kwitwaza imiti y’isuku yabugenewe (Hand-Sanitizers) kugirango basukure intoki na casques mbere y’urugendo;

Ku bw’impamvu zo kubungabunga isuku, abamotari n’abagenzi bagomba kuba bafite agatambaro ko kwambara imbere y’ingofero (casques).

Abamotari n’abagenzi kandi bagomba kwambara udupfukamunwa uko bikwiye nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Abamotari bose bo mu Mujyi wa Kigali bagomba gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi ndetse bakishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money.

Abamotari bo mu Ntara bazatangira gukoresha mubazi nyuma, ariko na bo bagomba kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money.

Abamotari bagomba kubahiriza gusiga umwanya hagati yabo aho baparika.

Muri Kamena 2020,RURA yavuze ko bamwe mu bamotari bagowe no kubona mubazi ku gihe bari bahawe ukwezi ngo bose babe bazishyizeho ariko ubu kwararenze.

Muri iri tangazo RURA yagize iti “Abamotari bo muri Kigali bongerewe ukwezi kugira ngo bashyire mubazi kuri moto, bahabwe amahugurwa ahagije ndetse abamotari n’abagenzi bamenyere gukoresha serivisi nshya yifashisha ikoranabuhanga rya mubazi (smart meters).”

Comments are closed.