Kigali: Abanyeshuri b’abakobwa barwanye baterana ibyuma bapfa umugabo

10,225
Kwibuka30

Abanyeshuri bari bagiye kwiga barwanye intambara karahava baterana icyuma, biravugwa ko ngo bapfuga umugabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki 7 Nyakanga 2022 mu masaha yo kujya kwiga mu gitondo, abakobwa b’abanyeshuri biga ku bigo by’amashuri APACE Kabusunzu na CGFK Kagarama bahuriye mu nzira bose bari kujya kwiga, bararwana karahava, ndetse mu mashusho yashyizwe hanze ku mbuga nkoranyambaga humvikanaga amajwi y’umwe mu bakobwa ari kubwira undi ngo akuremo icyuma akimutere, undi koko agikuramo agitera mugenzi we, nubwo bwose kitamufashe neza nk’uko yabyifuza.

Umwe mu bantu bari bahibereye ariko utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru, yabwiye umunyamakuru wa Indorerwamo.com ko abo bakobwa bapfuye umugabo.

Yagize ati:”Bano bombi bapfaga umugabo, uriya muto yari asanzwe afite umugabo ujya uza kenshi kumutora ku ishuri, ndetse ngo bajyaga basohokana, ariko nyuma ngo yaje kubona umugabo we bakundana ari kumwe n’uriya mukobwa wundi, ndetse ngo hari na za messages bandikiranaga yiboneye, niko kumupangira umupango wo kuzamukubita akamuvira mugabo, yamutegeye hano neza neza”

Biravugwa ko bano bana b’abakobwa bapfaga umugabo

Kugeza ubu nta makuru y’impamo aramenyekana kuri iyi nkuru, gusa ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwagerageje gutanga umucyo kuri iki Kibazo bubinyujije kuri twitter, bagize bati:

Kwibuka30

Abanyeshuri barwanaga umwe yiga kuri GS du Mont Kigali APACE undi akiga kuri CGFK Kagarama bahuriye mu nzira hafi n’urusengero rw’abadivantisiti Kabusunzu bajya ku ishuri (biga bataha) bararwana ubuyobozi bw’ikigo buratabara bashyikirizwa inzego z’umutekano zirimo kubikurikirana

Ibi bibaye mu gihe abanyeshuri bari gukora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2021-2022, gusa abantu benshi bakomeje kwibaza kuri iki kibazo cy’abana b’abanyeshuri b’abakobwa usanga benshi baba bafite abandi bagabo (ndetse rimwe na rimwe bubatse) babatereta bigatuma batiga neza.

Uwitwa Debo Kanyange umubyeyi ufite abana yagize ati:”Ntibyoroshye, muri iki gihe nta mwana wiga mu yisumbuye abaho nta mukunzi afite, yewe, n’iyo agerageje kuganiriza bagenzi be akababwira ko nta mukunzi afite baramukwena, ni ikibazo gikomeye

Muri iki gihe ababyeyi bakomeje guterwa impungenge cyane n’uburere bw’abana b’abakobwa kuko ku bwabo basanga muri iyi minsi abana bari guhura n’ibigeragezo byinshi bibasunikira mu nzira z’ubusambanyi

Comments are closed.