Kigali: Bwana MFITUMUKIZA yaraye afatanywe 1,500$ y’amiganano

9,995

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge yafatanye uwitwa Mfitumukiza Marcel ufite imyaka 55 y’amavuko, amadorali y’Amerika y’amiganano angana n’igihumbi na maganatanu (US $1,500) agizwe n’inoti 20 zirimo 10 z’ijana n’izindi 10 za mirongo itanu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP), Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko Mfitumukiza yafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Nzeri, agerageza kuyavunjisha kuri bimwe mu biro by’ivunjisha bikorera mu mudugudu w’Inyarurembo, akagari ka Kiyovu, mu murenge wa Nyarugenge, biturutse ku makuru yatanzwe n’umukozi waho.

Yagize ati:” Ahagana saa tanu z’amanywa, twahamagawe n’umukozi wo ku biro by’ivunjisha, atumenyesha ko hari umuntu ubazaniye inoti 20 z’amadorali y’amiganano ngo bazimuvunjire mu mafaranga y’u Rwanda. Hahise hatangira ibikorwa byo kumufata, nyuma yo gusanga afite amadorali y’Amerika y’amiganano igihumbi na Maganatanu, yahise afatwa arafungwa.”

Akimara gufatwa, Mfitumukiza yavuze ko yayahawe n’umugore azi ku izina rimwe rya Chantal utuye mu Karere ka Bugesera, bakaba barahuriye mu murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro nyuma yo kumurangirwa n’undi muntu atabashije kuvuga amazina ye, ngo akaba yari  bumuhembe ibihumbi 500Frw nyuma yo kuyavunjisha.

 CIP Twajamahoro yagarutse ku ngaruka z’amafaranga y’amiganano, haba k’uwayahawe no ku gihugu muri rusange atanga umuburo ku bishora muri bene ibi bikorwa.

Yagize ati:”Umucuruzi cyangwa undi muntu wishyuwe amafaranga y’amiganano bimutera igihombo kuko ayo mafaranga aba ahawe nta gaciro aba afite bityo bikamudindiza mu iterambere haba kuri we ndetse n’igihugu muri rusange. Turasaba abaturage cyane cyane urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakora, bakirinda kwigana no gukwirakwiza amafaranga n’ibindi byaha kuko inzego z’umutekano ziri maso, bazafatwa ku bufatanye n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera.

Yakanguriye abakora ubucuruzi kujya buri gihe basuzuma amafaranga bishyurwa kugira ngo birinde guhabwa ay’amiganano, kandi bakihutira kumenyesha Polisi igihe cyose babonye uyafite cyangwa uyabahaye.

Mfitumukiza hamwe n’amadorali y’amiganano yafatanywe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyarugenge kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho mu gihe hagishakishwa abandi babigizemo uruhare.

Nahamwa n’icyaha azahanishwa ingingo ya 269 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Comments are closed.