Kigali: Indaya yakebesheje urwembe mugenzi wayo bapfa icupa ry’urwagwa rya 500frs

9,673

Abagore babiri batunzweno kwicuruza ’ndaya’ bo mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, barwanye mu buryo bukomeye umwe akeba itama mugenzi we akoresheje urwembe bapfa ko yamunywereye ku icupa ry’urwagwa yari yaguze.

Ibi byabaye mu kavura kaguye ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 20 Nzeri 2022 hafi y’ahitwa muri Karabaye.

Abaturage babonye iby’iyi mirwano y’aba bagore babwiye IGIHE natwe dukesha iyi nkuru ko bari basinze ndetse bapfuye icupa rimwe ry’urwagwa rigura amafaranga 500Frw.

Bemeza ko nyuma y’uko indaya imwe inyoye ku nzoga ya mugenzi wayo atabishaka, yahise ajya kugura urwembe mu iduka ryari hafi aho ahita ayikeba itama.

Umwe yagize ati “Yaguze urwembe aza gukeba mugenzi we undi ahita yirukira muri ririya duka ubona noneho iriya ndaya ihita ibwira abaricururizamo ko nibatayisohora imenagura ibintu byose.”

Akomeza avuga ko abo bacuruzi bagisohora uwo mugore utunzwe no kwicuruza mu iri iryo duka ryabo, mugenzi we yahise amukeba itama no mu mutwe akoresheje urwo rwembe yari amaze kugura.

Uwitwa Byukusenge Claudette yavuze ko hatagize igikorwa ngo inzoga zitujuje ubuziranenge zengerwa muri aka gace zicike hari abazahasiga ubuzima bitewe n’uko abazinywa bahita bamera nk’abarwayi bo mu mutwe.

Ati “Ubuyobozi bwagakwiye kureba uko rwose burwanya ibiyoga byongerwa muri aka gace kandi igitangahe kinababaje ni uko hari na bamwe mu bayobozi bazicuruza ku buryo bigoye ko zahacika”.

Uwo mugore wicuruza akimara gukebwa itama, abaturage bahise bahamagara imodoka y’umutekano y’umurenge wa Nyakabanda kugira ngo ize imutware ariko ntiyaboneka biba ngombwa ko aribo bamwitwarira ku murenge kugira ngo ajye kuvuzwa.

Icyibajijweho n’abaturage ni uko uwakomerekeje mugenzi we atafashwe ngo akurikiranwe kuri urwo rugomo yakoze.

Leave A Reply

Your email address will not be published.