Kigali: Gitifu w’Umurenge n’uw’akagali batawe muri yombi kubera ruswa

4,797

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Bucyana Alex n’Umunyamabanga Nshingwabikora w’Akagari ka Agateko, Ndagijimana Ephrem mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo.

Babinyujije ku rukuta rwa Twitter, urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwemeje ko rwataye muri yombi abagabo babiri nyuma yo gukurikiranwaho icyaha cya ruswa, aba bombi bafashwe ku wa 11 Gashyantare 2023.

Bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa kugira ngo batange ibyangombwa byo kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi byarabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, Akagari k’Agateko, Umudugudu wa Byimana

Abafashwe bafungiye kuri RIB Stasiyo ya Kimironko n’iya Gisozi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa gihanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze 7 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

RIB irakomeza gushyimira Abanyarwanda bamaze kumva ko ruswa idakwiriye guhishirwa.

RIB na none iributsa abantu bose ko nta muntu ukwiriye gukora ikibujijwe n’amategeko kandi ko nta wukwiriye gutanga ikiguzi ku cyo yemerewe n’amategeko.

Comments are closed.