Kigali: Hoteli na resitora zemeye kurinda abakiliya impanuka ziterwa n’ubusinzi

3,877

Ku wa Gatatu tariki ya 16 Kanama, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, ku Kacyiru, habereye inama yahuje Polisi y’u Rwanda n’Ihuriro ry’abatanga serivisi z’amahoteli na resitora yari igamije kubibutsa uruhare rwabo mu kurinda ababagana impanuka ziterwa no gutwara banyoye ibisindisha.

Ni inama yitabiriwe n’abagera ku 100 bahagarariye bagenzi babo, iyoborwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera ari kumwe n’umuyobozi wungirije w’ihuriro rya ba nyir’amahoteli na resitora mu Rwanda (RHA), Kirenga Sarah.

CP Kabera yavuze ko abatanga serivisi za hoteli na resitora bari mu bafatanyabikorwa b’ibanze ba Polisi mu kugabanya impanuka ziterwa n’abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

Yagize ati: “Abatanga serivisi zo kwakira abashyitsi mu mahoteli na resitora muri abafatanyabikorwa b’ingenzi ba Polisi mu kugabanya impanuka cyane cyane izigirwamo uruhare n’abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Ni ikibazo gishobora gukemuka burundu mubigizemo uruhare ariko na none cyarushaho gufata intera muramutse mudatanze umusanzu wanyu.

Impanuka zo mu muhanda ziza mu bintu 10 bihitana abantu benshi mu Rwanda. Kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga uyu mwaka, habaruwe impanuka 3094, aho inyinshi muri zo zagiye ziterwa n’uburangare n’abatwara banyoye ibisindisha.

CP Kabera yabasabye gusakaza ubutumwa bw’umutekano wo mu muhanda mu babagana, hifashishijwe amashusho, amatangazo n’ibyapa bishyirwa aho abakiriya babasha kubona, kugira ngo bibuke kwirinda gutwara ikinyabiziga banyoye ibisindisha ahubwo bakabashakira ubundi buryo bwo kugera mu ngo hifashishijwe abatanyoye.

Umuyobozi wungirije w’Ihuriro rya ba nyir’amahoteri na resitora mu Rwanda, Kirenga Sarah, yashimiye Polisi y’u Rwanda yatekereje kubatumira no kubagezaho ubutumwa bw’umutekano wo mu muhanda, avuga ko bazihatira kubugeza kuri buri wese ubagana.

Yvuze ati: “Turashimira Polisi y’u Rwanda kuba yarateguye iyi nama. Duhura n’abantu benshi batugana barimo abashoferi kandi kubagezaho ubu butumwa bw’umutekano wo mu muhanda ni ku nyungu zacu, kugira ngo abakiriya twakira bagereyo Amahoro bazabashe kugaruka.”

Yashimangiye ko hari ibyo babashije kwibonera bitagendaga neza ariko ko bagiye gufata ingamba zo kubikosora, bagashyiraho uburyo bufatika bwibutsa buri mukiriya kwirinda ibinyobwa bisembuye mu gihe atwaye ikinyabiziga n’uko akwiye kwitwara igihe yaba yanyoye ibisindisha.

Mugisha Frank, uyobora ishami ry’ubukerarugendo na we yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bw’imikoranire bagirana umunsi ku munsi, avuga ko bagiye kurushaho kugaragaza uruhare rwabo mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, bafasha ababagana kumenya ibisabwa n’ibibujijwe igihe batwaye ibinyabiziga kugira ngo bagereyo amahoro.

Comments are closed.