Kigali: Imodoka yo mu bwoko bwa Hiace yahiye irakongoka

312

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatatu tariki 28 Kanama rishyira kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2024, mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro hafi na Sitasiyo itanga serivisi z’ibikomoka kuri peteroli, habereye impanuka y’inkongi y’umuriro aho imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yahiye igakongoka.

Amakuru ahari, nuko inzego za Polisi ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (FRB) zatabaye ariko bikaba iby’ubusa kuko imodoka yahiye igakongoka.

Icyakoze ababonye iyi mpanuka bavuga ko iyo Polisi idatabara vuba, inkongi y’umuriro yashoboraga no kugera ku nyubako ziri hafi n’aho impanuka yabereye.

Inzego z’umutekano kugeza ubu ntacyo ziratangaza ku cyaba cyateye iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yibasiye imodoka.

Comments are closed.