“Kigali n’ibyayo” Indirimbo nshya ya Active ivuga ku buzima n’ibikorerwa muri Kigali

9,525
Kwibuka30

Amezi icyenda yari yirenze ntawe uzi akanunu k’umuziki w’itsinda rya Active, gusa aba basore kuri ubu basohoye indirimbo nshya bise “Kigali n’ibyayo.” Olivis, Dereck na Tizzo bagize iri tsinda bahamya ko mu gihe abakunzi babo babereka urukundo batazongera guhagarara.

Iyi ndirimbo nshya y’itsinda Active bavugamo ubuzima bwa buri munsi bw’ibibera mu Mujyi wa Kigali, Olivis uririmba muri iri tsinda yagize ati “Dutuye Kigali, byinshi biyiberamo turabizi cyangwa se natwe tubicamo”.

Yakomeje avuga ati “Muri iyi minsi hari ukuntu ubuzima busigaye bwarabaye nka filime bubamo ibintu byinshi. Ibi nibyo byatumye ariyo ngingo turirimbaho. Twaricaye twitegereza ibintu bitandukanye bigezweho uyu munsi tuba aribyo turirimbaho.”

Mu ndirimbo nshya ya Active “Kigali n’ibyayo”, bakomoje ku nkubiri y’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu bahanzi byatumye bamwe bajyanwa mu bigo ngororamuco.

Bakomoje kandi ku mbuga nkoranyambaga ziri kurangaza abatari bake mu banyarwandakazi. Bagaragaje shene za youtube nk’iziraruye bamwe mu bahanzi.

Iterambere muri Kigali bijyanye n’uburyo uyu mujyi waka ijoro ryose ndetse n’imiturirwa idasiba kuzamurwa nabyo ni bimwe mu byo itsinda rya Active ryakomojeho.

Kwibuka30

Abajijwe impamvu bari bamaze igihe badasohora indirimbo, Olivis yagize ati” Nibyo twari tumaze igihe, si twe ni ikibazo cyabaye ku Isi. Biragoye ko washora amafaranga mu ndirimbo utazi neza niba uzayagaruza. “

“Twinjiriza mu bitaramo, kwiyemeza gushora mu ndirimbo utizeye neza ko bizaba byibuza ngo ugaruze ayo washoye, byaba ari ukwishyira mu gihombo ubaye utabanje kubyigaho.”

Olivis avuga ko nyuma yo kwicara nk’itsinda bakiga icyo gukora cyane ko batabona igihe Covid-19 izarangirira, bafashe icyemezo cyo gusohora indirimbo, ku ikubitiro bahereye kuri “Kigali n’ibyayo”.

Iyi yasohotse mu buryo bw’amajwi yakozwe na Davydenko, Olivis yavuze ko n’amashusho yayo azajya hanze vuba, ariko yaba amashusho cyangwa izindi ndirimbo zizasohoka bitewe n’uburyo abakunzi babo bazagenda babereka ko babifuza.

Active yaherukaga gusohora indirimbo “Isi yanjye” mu Ukwakira 2019.

This image has an empty alt attribute; its file name is active1jpg-221f4-a4a6d.jpg

Leave A Reply

Your email address will not be published.