MUGISHA Moise ukina umukino w’amagare yakoze impanuka ubwo yari ari mu myitozo Imana ikinga akaboko

8,033
Kwibuka30

Bwana Moise ukina umukino w’amagare yakoze impanuka idakanganye ubwo yari arimo akora imyitozo mu Karere ka Kamonyi.

Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ubwo uno musore yari ari ku igare mu myitozo yakoreraga mu Karere ka Kamonyi ku muhanda wa kaburimbo. Bwana Mugisha Moise asanzwe akinira ikipe ya SACA (Skol Adrien Cycling Academy).

Ababonye uko byagenze bavuze ko impanuka itari ikomeye cyane ariko kubera uburyo yaguyemo yari gukomereka cyane ariko Imana ikaba yakinze akaboko ntiyababara bikabije, usibye igare rye ryangiritse cyane. Bakomeje bavuga ko impanuka yatewe n’umunyamaguru wambukaga umuhanda atarebye ku mpande, undi nawe ahita amukubita.

Kwibuka30
Igare yari atwaye ikamyo yarinyuze hejuru

Igare ryangiritse cyane, ariko Imana yakinze akaboko

Bwana Adrien ukurikiranira hafi ubuzima bw’uyu mukinnyi yavuze ko ubu ngubu Moise ameze neza, gusa agashima Imana ko yakinze akaboko kuko nyuma ye hari igikamyo kikaba kitamugonze.

MUGISHA Moise yamenyekanye cyane ubwo yazaga ku mwanya wa kabiri mu marushanwa ya Tour du Rwanda iherutse ndetse benshi bagahamya ko mu minsi iri imbere azaba ahagaze neza kuko nubusanzwe akiri umwana muto ufite imbere he harehare.

Mugisha Moise yakoze impanuka ari mu myitozo, ariko kugeza ubu ameze neza
Leave A Reply

Your email address will not be published.