Kigali: Pasitori wa Restoration church ukurikiranyweho icyaha cyo guhoza ku nkeke umugore

7,257

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwataye muri yombi Pasteur Rwamasunzu wo mu itorero rya Restoration church kubera icyaha cyo guhoza ku nkeke umugore we.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Pasiteri Rwamasunzu Ndagije Joshua uyobora Umudugudu wa Kabeza muri Evangelical Restoration Church akurikiranyweho guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Pasiteri Rwamasunzu yafashwe ku wa 13 Werurwe 2021 nyuma y’uko umugore we yitabaje inzego z’ibanze asaba kumuherekeza mu rugo rwe yari yaraye yirukanywemo.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Susuruka, Akagari ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, Nyanja Moses, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko amakimbirane yo muri uwo muryango atari ayazi.

Yagize ati “cyo kibazo. Umugore yatubwiye uko yamukuye mu kazi, uko amwita umusambanyi, uko amuhoza ku nkeke, ko yamwirukanye mu nzu akarara mu gasozi.’’

Ubuyobozi bw’Umudugudu bwakoze raporo bubaza umugabo icyo ashingiraho yita umugore ko ari umusambanyi, avuga ko hari amakuru yahawe.

Nyanja yavuze ko Pasiteri Rwamasunzu yabasubije ko umugore we amuzi, ndetse n’isuku yamurangaga ishobora kuba ifitanye isano no kumuca inyuma. Yongeyeho ati “Hari umumotari wamubonye yinjira mu icumbi.’’

Yasabwe gutanga nimero y’uwo mumotari ngo hashakwe amakuru y’uko byagenze avuga ko ntayo afite.

Umugore wa Pasiteri Rwamasunzu yavuze ko umugabo we amuhoza ku nkeke, amukubita ku buryo n’iyo atinze kugera mu rugo, aba azi neza ko atahira ku nkoni.

Icyateye inkeke umugore ni uko ngo umugabo we yashatse kumutera icyuma, ndetse agahita ajya gucumbika mu baturanyi.

Icyo gihe yahise agihisha ndetse ubwo inzego z’ibanze zabasuraga yarazigishyikirije.

Nyanja yavuze ko ubwo bari muri urwo rugo na bo umugabo [Pasiteri Rwamasunzu] yababwiye ko nibatamuvana imbere umugore we ‘akora icyo ashaka’. Muri ako kanya ni bwo yavuze ko yaguze ikindi cyuma gishya, nacyo cyaje gufatwa, byombi bihabwa RIB.

Pasiteri Rwamasunzu yashinje umugore we kumuca inyuma no kuryamana n’umukoresha we mu gihe na we ashinjwa kuba mu rukundo n’umugore uba muri Amerika kandi akanabyemera. Umugore we avuga ko yamwihanganiye ariko we akamuhoza ku nkeke.

Nyuma y’amasaha menshi baganira no kubona ko kubunga byanze, Mudugudu Nyanja, yahise yitabaza RIB, ifata Pasiteri Rwamasunzu.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko nyuma yo gufatwa, dosiye ye “yarakozwe ishyikirizwa Ubushinjacyaha.’’

Yibukije abaturage kwitabaza inzego mu gihe bafite ibibazo aho kubyikemurira mu buryo budakwiye.

Ati “Amakimbirane ntakwiye hagati y’abashakanye, ababa bayafite basabwe kwegera inzego zashyizweho na Leta ngo zibafashe kuyakemura mu maguru mashya.’’

Mudugudu Nyanja yavuze ko ibivugwa kuri Pasiteri Rwamasunzu ari igitutsi ku izina ry’Imana kandi ari umurokore.

Ati “Ibyo akekwaho ntibikwiye ku witwa umukozi w’Imana. Mu gihe twamaranye kuko twagiyeyo saa Mbili tuvayo saa Cyenda, aratukana, urebye ubona ko nta mutima w’ubupasiteri afite. Aramutse agarutse [mu rugo] hari icyabaho Imana itabihagazemo.’’

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Comments are closed.