Kigali: Ubuyobozi bw’umurenge wa Kimironko bwafunze itorero Umurimo wa Pantekosti

5,303

Nyuma y’indyane no kutumvikana mu bayobozi, umurenge wa Kimironko watangaje ko wafunze itorero Umurimo wa pantekosti.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bwatangaje ko bwafunze Itorero Umuriro wa Pentekote by’agateganyo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2023, muri gahunda zo kugenzura ibikorwa by’amadini n’amatorero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Musasangohe Providence yavuze ko icyatumye rufungwa by’agateganyo harebwe ku bintu byinshi birimo n’icy’uko rwemerewe gukora.

Amakuru Imvaho Nshya yashoboye yamenye, ni uko kimwe mu byatumye Itorero Umuriro wa Pentekote rifungwa, harimo kuba ritubahiriza amabwiriza yo kugenzura amajwi y’ibyuma asohoka mu rusengero.

Itorero Umuriro wa Pentekote riherutse kuvugwamo gucikamo ibice bibiri, kimwe kikaba cyaremeye kwikingiza no gukurikiza gahunda za Leta hakaba hari ikindi kidakozwa gukingiza abana no kuba batarikingije urukingo rwa Covid19.

Comments are closed.