Kigali: Ukwezi kose kugiye kuzura umukobwa wa Adeline Rwigara aburiwe irengero.
Adeline Rwigara umufasha w’uwari umuherwe Rwigara aravuga ko iminsi imaze gusaga makumyabiri abuze umukobwa wa murumuna we witwa Mutesi Kambanda Winny wari usanzwe uba iwe, agakeka ko yaba yarashimuswe.
Amakuru y’ibura ry’uno mwana w’umukobwa witwa Mutesi Kambanda Winny wari usanzwe atuye mu rugo kwa nyina wabo ariwe Rwigara Adeline mu mujyi wa Kigali yatangiye kumenyekana kuri uyu wa 16 Mutarama 2023 nyuma y’aho mu rugo bategereje ko agaruka bagaheba, aya makuru akaba yashyizwe hanze na Adeline Rwigara, ubusanzwe wari nyina wabo.
Adeline aravuga ko ibi bikorwa ari kimwe muri byinshi mu bikorerwa abo mu muryango we, akavuga ko bazizwa ibitekerezo byabo bihabanye n’iby’ubutegetsi buriho ubu.
Ubwo yavuganaga kuri terefone n’imwe muri za radios zigenga zikorera muri uno mujyi wa Kigali, Adeline Rwigara yagize ati:”Ukwezi kugiye gushira, umwana yavuye hano mu gitondo cyo kuwa 16 kuno kwezi kwa mbere, yari agiye ku kazi nk’ibisanzwe, ariko akaba yari afite gahunda yo guhura n’umugabo w’umunyamakuru witwa William Ntwali”
Uyu mubyeyi avuga ko yatangiye kugira impungenge z’umukobwa we ubwo yabonaga saa tanu z’ijoro zigeze ataragaruka, maze atangira kugerageza umurongo we wa terefoni ariko yumva nticamo, atangira kugira ubwoba, ariko atekereza ko wenda yaba yagiye ku bashuti be, avuga ko bwarinze bucya umwana we Mutesi Kambanda Winny ataragaruka, atangira kugira ubwoba, yagize ati:”Ubundi si umwana wajyaga utinda mu nzira, saa tanu zarageze atarataha ntangira kugira ubwoba, ngerageza numero ye irananira, naketse ko yaraye ku bashuti be, bwarinze bucya ataragaruka na numero ye itariho”
Adeline Rwigara avuga ko yatangiye gushakisha, ndetse ajya no kuri police ababwira ikibazo cy’umwana we wabuze, ndetse agerageza no kujya muri za prisons zitandukanye kubaza ariko hose arabura, akomeza avuga ko ubwoba bwe bwakomeje kwiyongera ubwo yumvaga ko umunyamakuru William Ntwali bari guhura yapfuye akoze impanuka nk’uko byavuze na police ishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Uyu mubyeyi Adeline avuga ko nta kabuza umukobwa we yaba yarakorewe igikorwa cyo gushimutwa agasaba inzego z’umutekano kumufasha gushakisha no kubona umukobwa we Mutesi Kambanda kuko ata cyaha na kimwe afite ku gihugu, yakomeje ati:”Ndasaba nkanatabaza inzego z’umutekano kumfasha rwose nkabona umukobwa wanjye, nta cyaha na kimwe yakoreye igihugu, niba kinahari, yafatwa agashyikirizwa inkiko zikamuburanisha”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ibi byose umuryango we ukomeje gukorerwa bigamije kubatera ubwoba no kubacecekesha kuko bitumvikana ukuntu mu gihughu gito nk’u Rwanda umuntu yaburirwa irengero.
Twagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Police y’u Rwanda atubwira ko amakuru y’ibura ry’uyu mwana w’umukobwa yarimenye abimenyeshejwe na nyinawabo Adeline Rwigara ko we atari abizi, kandi ko bamubwiye ko bakomeje gushakisha nibabona igisubizo bazamuhamagara bakamumenyesha, akomeza ahakana ko mu Rwanda nta bikorwa byo gushimuta abantu bihari.
Raporo yatangajwe na Human Rights Watch (HRW) ivuga uburyo bukoreshwa na leta y’u Rwanda burimo kwica, gushimuta, gukoresha nabi inzego z’umutekano, urugomo, kwica urubozo, no gutera ubwoba imiryango y’Abanyarwanda baba mu Rwanda no mu mahanga y’abahunze n’abasaba ubuhungiro badashaka gukorana na Leta, cyangwa se abayinenga.
HRW yasohoye iyi raporo ivuga ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bw’impunzi n’abasaba ubuhungiro, mu gihe leta y’Ubwongereza ubu iri mu Rukiko rw’Ikirenga iburana ku mugambi wayo wanzwe n’izindi nkiko wo kohereza mu Rwanda abimukira bahagera mu buryo butemewe.
Muri iyi raporo y’impapuro 115, HRW ivuga ko yavugishije abantu barenga 150 ahatandukanye ku isi barimo “abagiriwe nabi, benewabo n’abanyamategeko babo, abatangabuhamya, abanyamakuru bigenga, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, n’abategetsi muri za Leta”.
Comments are closed.