Kigali: Umukecuru w’imyaka 90 arasabwa gukurirwaho imisoro ku butaka y’arenga miliyoni 4

4,517

Umukecuru witwa Kankundiye Catherine utuye mu mudugudu wa Nyabyunyu mu kagali ka Karama mu murenge wa Kanombe urasabirwa n’abana be ndetse n’abaturanyi  ko yakurirwaho umusoro w’ubukode bw’ubutaka ungana na miliyoni enye n’ibihumbi Magana atatu z’amafaranga y’U Rwanda kuko nta bushobozi afite.

Kankundiye Gatarina  ni umukecuru uri mu kigero cy’imyaka mirongo icyenda y’amavuko , atuye mu kagali ka Karama mu mudugudu wa Nyabyunyu mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.

Ku va ahazwi nko kuri Radar ugera iwe bigufata hagati y’iminota mirongo itatu na mirongo ine uciye mu muhanda w’igitaka.

Iyo umubajije imyaka afite biragoye kuko ntazi n’agace tuyemo ,ijambo avuga gusa ni uko afite uburwayi akeneye ko bamuvuza .

Afite imbaraga nke bigaragara ndetse no kugira ngo abe yasohoka mu nzu biragoye nta muntu aba ashaka guhura nawe.

Radio Flash FM dukesha iyi nkuru ivuga ko agace uwo mukecuru atuyemo gakikijwe n’imirima n’ishyamba inzu atuyemo ifite ibyumba bibiri na salon irimo udutebe tubiri dushaje cyane. 

Nk’uko bigaragara ku mpapuro z’umusoro w’ubukode bw’ubutaka  , buri mwaka yandikirwa umusoro aho kuri ubu , agejejemo agera kuri miliyoni enye n’ibihumbi Magana atatu z’amafaranga y’U Rwanda

Abana n’abaturanyi bavuga ko atabasha kuyishyura kuko n’imirima imukikije si iye.

Umukobwa we mukuru  baturanye witwa Mujawamariya Velediana niwe umufasha mu mibereho ya buri munsi gusa akagaragaza ko nta bushobozi afite no kubona ibiryo byo kumuzanira bigoye kuko hashize igihe adahabwa inkunga y’ingoboka ihabwa abageze mu zabukuru.

Aganira n’umunyamakuru wa Flash mu buhamya bwe aravuga uburyo nyina umubyara amaze imyaka itanu yishyuzwa aya mafaranga y’ubukode bw’ubutaka kandi ko nta bushobozi afite ko kugira ngo yishyure byasaba ko agurisha aho atuye hakaba impungenge ko yabura aho aba.

Aha niho uyu mukecuru usabwa kwishyura imisoro ya miliyoni 4 zirenga atuye.

Yagize ati’’Ikibazo afite ni icy’imisoro kuko ni myinshi twagiye kureba ikibazo cy’imisoro uko ingana dusanga irenga miliyoni enye ubwo rero gahunda yo gusora ni ikibazo byasaba ko hagurishwa aho atuye kandi ntiyabona aho yaba,turasaba ko yakurirwaho imisoro’’

Uyu mukobwa wa Kankundiye arasaba ko umubyeyi we yarenganurwa iyo misoro igakurwaho bitewe n’ubushobozi buke afite  ni nabyo abaturanyi be bifuza.

Umuturanyi we  yagize ati’’Ikibazo afite ni ikibazo cy’imisoro kandi kiragoye cyane,bibaye ngpombwa ko aho afite hagurishwa ntabwo yabona aho aba bakwiye kumufasha pe,kuko arashaje

Mukeshimana Nadine nawe utuye mu mudugudu wa Nyabyunyu mu kagali ka Karama  Yagize ati’’Ubuyobozi bwakamugabanyirije imisoro kuko ayo bamwatse ni menshi ntabwo yaybona ,ubuyobozi nibumufashe rwose,kuko n’imirima imukikije si iye ku buryo yayigurisha akishyura imisor kandi arashaje cyane kuko na ho atuye atahibuka.’’

Ubutaka butatangiwe umusoro kuva muri 2014

Iki kibazo ni gishya mu buyobozi bw’umurenge wa Kanombe.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Kanombe bwana Nkurunziza Idrissa  avuga ko ari bwo akimenya iby’ iki kibazo ariko bagiye kugikurikirana kigashakirwa umuti urambye.

Yagize ati’Twabanza kumenya ikibazo kuko nta cyangezeho bazaze ku murenge batwereke impapuro tubashe gukurikirana iki kibazo babanje kuza ku murenge tukareba uko kimeze.’’

Abaturanyi ba Kankundiye bavuga ko iki kibazo cyagejejwe mu buyobozi ku va ku rwego rw’akagali kugeza ku rwego rw’akarere  gusa nta gisubizo kirambye bahawe nubwo bagaragaje ibimenyetso byose bifatika ,akaba yarahawe itariki ntarengwa yo kwishyura uyu musoro bitarenze mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2022,nubwo uyu mukecuru we aba atazi iyo bigana.

Comments are closed.