MEGHAN THEE STALLION YATOBOYE AVUGA IBYIHISHE INYUMA Y’IBYO YAKOREWE NA TORY LANEZ.

9,143
Kwibuka30
Tory Lanez Charged For Megan Thee Stallion Shooting, Faces 22 Years In  Prison - UNILAD

NYUMA Y’IGIHE GITO TORY LANEZ AFUNZWE ASHINJWA ICYAHA CYO KURASA UMUNTU, UMURAPERI MUGENZI WE MEGHAN THEE STALLION YASHIZE AVUGA UKURI KU BYABAYE NYUMA YO GUKORA ICYO CYAHA.

Kwibuka30

Muri Leta Zunze ubumwe za Amerika hagaragara cyane cyane ibyaha byo kurasana na cyane ko bishoboka ko batunga imbunda. Abahanzi benshi nabo bakunze kuzigira na cyane ko hari benshi baba bashaka kubagirira nabi bakaba bakwitabara mu gihe bibaye ngombwa. Gusa harimo n’abazikoresha nabi bikarangira bahanwe barimo na torry Lanez.

Amazina ye yose ni Daystar Shemuel Shua Peterson. Mu mwaka w’2020, nibwo yarashe ku kirenge mugenzi we Meghan Thee Stallion akaba agikurikiranwa kubw’icyo cyaha yakoze. Mu kiganiro yatanze aha itangazamakuru, Meghan yavuuze ko nyuma yo kuraswa, Torry Lanez yahaye abantu amafaranga kugira ngo batazavuga ibyabaye cyangwa ngo batange ubuhamya bw’ibyabaye.

Byabaye ngombwa ko na Meghan ahabwa amafaranga kugira ngo aceceke atazatanga ikirego bikazaviramo uyu muraperi gufungwa nyamara siko byagenze kuko yatanze ikirego kugira ngo akurikiranwe. Tariki 5 Mata, nibwo Torry Lanez yongeye gufungwa azira ibyo yari amaze imyaka ibiri akoreye ,meghan thee stallion.

Comments are closed.