Kigali: Umusaza w’imyaka 64 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 10

5,027
Kwibuka30

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 64 akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 10.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 5 Mutarama 2023 mu Karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Nyamirambo, mu kagali ka Biryogo ahazwi neza neza nko kwa Nyiranuma, haravugwa inkuru y’umusaza witwa Marc GATWA uri mu kigero cy’imyaka 64 ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka icumi y’amavuko.

Bamwe mu baturanyi ba muzehe Marc baravuga ko babonye umusaza yinjiza mu nzu akana k’agakobwa mu nzu, maze hashize akanya agahita akinga urugi, maze bakamukomangira ngo akingure aranga, uyu Uwitwa Rashid uvuga ko ari imukanishi w’aho ngaho mu Biryogo akaba aturanye na muzehe Marc yagize ati:”Twabonye umusaza yinjiza akana k’agakobwa ka hano muri karitiye, arikingirana, hashize akanya twumvise akana karimo kurira, turahurura, turakomanga, ariko umusaza yanga gukingura”

Kwibuka30

Undi mugore yavuze ko bakimara kumva umwana ari kuririra mu nzu y’umusaza, bakomanze undi yanga gukigura, yagize ati:”Twamubwiye akingure dutabare uwo mwana aranga, tumubwira ko tugiye guhamagara abashinzwe umutekano agira ubwoba arakingura, ajugunya umwana hanze arongera arakinga maze tubajije umwana uko byagenze atubwira ko yamwambuye imyenda atangira kumusambanya ku gahato

Abandi bagore baturanye n’uwo musaza baravuga ko muzehe Marc Gatwa n’ubundi yari azwiho ingeso y’ubuhehesi kuko n’abagore b’aho hafi yari yarabajujubije abasaba kubasura ngo basangire maze bahuze urugwiro, uyu yagize ati:”Ntabwo bidutunguye, uyu musaza yabonaga buri mugore cyangwa umukobwa utambutse akamubwira ngo yinjire mu nzu maze basangire amafi n’inyama”

Umunyamakuru wacu yahageze asanga abantu bahuruye ndetse n’inzego z’ubuyobozi zikaba zari zimaze kuhagera harimo na Gitifu w’akagari ka Biryogo Bwana Antoine Munyaneza nawe wemeje iby’ayo makuru akavuga ko Marc ukekwaho gufata uwo mwana nawe yamaze kujyanwa n’inzego z’umutekano, asaba ababyeyi kujya bakurikirana abana babo bakamenya aho bari cyane cyane mu bihe by’ibiruhuko.

Leave A Reply

Your email address will not be published.