Kigali: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Amakoperative yatawe muri yombi akekwaho ruswa
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Amakoperative (RCA) mu Mujyi wa Kigali akurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa ya 200.000 Frw.
Uyu muyobozi yafashwe ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Werurwe 2022. Yafatiwe mu cyuho amaze kwakira ibihumbi 100 Frw bikurikira ibindi 100 Frw yari yarakiriye mbere, yayatse ayita agashimwe.
Amakuru yizewe dukesha IGIHE nayo ivuga ko yakuye mu bantu bakurikiranira hafi RCA avuga ko uwafashwe yari avuye mu gihano cyamezi abiri kubera imyitwarire ye irimo gusuzugura abayobozi, gusinda no kutita ku kazi ke nkuko bikwiye.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y’ifatwa ry’uwo muyobozi, anashima abaturage bakomeje gutanga amakuru kugira ngo ruswa ihashywe.
Yibukije abishora muri ruswa ko ari icyaha kidasaza kandi ugifatiwemo igihe icyo aricyo cyose abihanirwa nkuko amategeko abiteganya.
Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke ugihamijwe ahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Umuyobozi watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe iperereza rikomeje hanatunganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Comments are closed.