Kigali: Umuzungu akurikiranyweho icyaha cyo gushaka kwica umuturanyi we amuteye icyuma

5,142

Umuturage witwa Ntarugera Deo Koya yasagarariwe n’umuzungu washakaga kumutera icyuma mu mutima kimukomeretsa intoki n’ikibero.

Ibi byabaye kuri uyu wa 23 Gashyantare 2023 mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ubwo Ntarugera yariho ava kuri moto atangiye kwishyura akabona uwo muzungu amusatira yitotomba.

Mu kumwegera undi yahunze agenda asubira inyuma agera aho agwa ku gikuta uwo muzungu ashaka kumusogota mu mu gituza ku bw’amahirwe abatabaye basanga amaze kumukomeretsa ku kibero no ku ntoki gusa.

Ntarugera yabwiye Igihe.com dukesha iyi nkuru ati:“Ubwo nari ngeze iwanjye nishyura umumotari nabonye umuzungu ushaje yitotomba atukana ibitutsi by’urukozasoni ari kumwe n’imbwa ye ntoya abanza kutunyuraho, mvuze ngo mbese uravuga ibiki arahindukira antera icyuma.”

Ntarugera yakomeje avuga ko nyuma abantu baje kumumukuraho nyuma ajyanwa kwa muganga, uwo muzungu ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimironko.

Amakuru dufite ni uko ngo uwo muzungu asanzwe ari umunyarugomo kuko ngo yigeze no kwangiza moto y’umuturage agategekwa kuyishyura.

Comments are closed.