Rutsiro: Abayobozi 3 b’ishuri barakekwaho gukwirakwiza ibihuha no gutera imvururu muri rubanda

3,072
Kwibuka30

Abayobozi batatu mu kigo cy’amashuri abanza cya Murambi mu Karere ka Rutsiro, batawe muri yombi kuwa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, bakurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu.

Abafunzwe ni Hitayezu Anatole w’imyaka 51 akaba ari Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Murambi, Ngizwenimana Wilson Donath w’imyaka 36 akaba ari Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’amashuri abanza cya Murambi.

Undi wafunzwe ni Siborurema Dieudonné w’imyaka 42 akaba ari Umubitsi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Murambi.

Kwibuka30

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yatangaje ko bakurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo; guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye no gukwiza amakuru atariyo.

Yakomeje avuga ko ibi byaha byakozwe bishingiye ku magambo yavuzwe nabo, kandi ayo magambo akaba agize ibyaha.

Ibyaha bakurikiranyweho bihanwa ngingo ya 204, 234 n’iya 194 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Bihanishwa igihano k’igifungo kiri hagati y’umwaka 1 kugeza kuri 15.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Leave A Reply

Your email address will not be published.