Kigali: Yahanutse mu igorofa ari koza ibirahure arapfa

8,896

Umugabo yahanutse ku igorofa yo hejuru aho yari ari koza ibirahure arapfa

Ahagana saa sita z’amanywa mu mujyi wa Kigali ahitwa ‘Commercial’ hari umugabo tutari twamenyera amazina n’aho akomoka wozaga ibirahure kuri imwe muri etage zihari wanyereye mu isabune arahanuka arapfa.

Umwe mu bakorera ahitwa Kazi ni Kazi wabireberaga kure yavuze ko uriya mugabo yari arimo koza ibirahure ari kumwe na bagenzi be bakorana isuku, aza kunyerera mu isabune.

Ati: “ Twagiye kumva twumva abantu barasakuje bavuga ko umuntu apfuye, tugiye kumva twumva ngo ni umugabo wakoraga isuku, arimo yoza ibirahure wahanutse yikubita hasi arapfa.”

Avuga ko imbangukiragutabara yahise ihagera imujyana ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali.

Comments are closed.