Stade y’igihugu Yahinduriwe izina yitirirwa Prezida Mkapa uherutse kwitaba Imana

7,702
Kwibuka30

Prezida John pombe magufuli yahinduye izina rya Stade nkuru y’igihugu ayitirira prezida Benjamin Mkapa uherutse kwitaba Imana

Prezida w’igihugu cya Tanzaniya Bwana John Pombe Magufuli yahinduye izina rya stade nkuru ayitirira prezida Benjamin Mkapa uherutse kwitaba Imana mu rwego rwo guha icyubahiro uwo musaza avuga ko ariwewamugize uwo ariwe ubu.

Kwibuka30

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma mzee Benjamin Mkapa wabaye prezida wa gatatu w’igihugu cya Tanzaniya, Prezida Magufuli Pombe yavuze ko bikwiye ko iyo Stade imwitirirwa nubwo bwose Mkapa atifuzaga ko hari igikorwa icyo aricyo cyose kimwitirirwa, Magufuli yagize ati:”…ndabizi neza ko atifuzaga ko hagira igikorwa kimwitirirwa, ariko maze kwakira ubusabe bw’abantu benshi babinsaba, kandi koko arabikwiye, guhera none ino stade nkuru y’igihugu izajya yitwa Benjamin Mkapa Stadium…”

Stade nkuru y’igihugu yahinduriwe izina ikitwa Benjamin Mkapa Stadium ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 40 bicaye neza, ni stade yubatswe mu mwaka wa 2007 ubwo Mkapa yayoboraga icyo gihugu. Ni stade na none yakiniweho bimwe mu bihangange muri ruhago nka Kaka, Robinho, n’abandi.

Biteganijwe ko Mzee Banjamin Mkapa ashyingurwa ku munsi w’ejo kuwa gatatu taliki ya 29 Nyakanga 2020.

Leave A Reply

Your email address will not be published.