Kilimobenecyo wahanze Ibendera, Amafaranga n’Ikirangantego by’u Rwanda yitabye Imana

266
kwibuka31

Kilimobenecyo Alphonse, umwe mu banyabugeni b’abahanga u Rwanda rwagize mu mateka, wahanze bimwe mu birango by’Igihugu bikoreshwa kugeza ubu, birimo Ibendera ry’Igihugu, Ikirangantego, Inote z’Amafaranga zimwe na zimwe n’ibiceri yitabye Imana azize uburwayi.

Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tarikiya ya 19 Mata 2025, akaba atabarutse afite imyaka 66 y’amavuko.

Mu bihangano yahanze bigikoreshwa magingo aya, harimo Ibendera ry’Igihugu, ryatangiye gukoreshwa ku wa 31 Ukuboza 2001, n’ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda, akaba yararushije abandi bari bahatanye.

Ubwo yahangaga Ibendera ry’Igihugu, igitekerezo cyo gushyiramo izuba cyari icye bwite, mu byo bari basabwe gutekereza, nta cyari kirimo.

Kimwe n’ibindi birango yahanze, yaharaniraga iteka kuzana ikintu gishya cy’umwihariko ariko gifite igisobanuro cyihariye.

Nyakwigendera Kilimobeneyo, ni we wahanze kandi byinshi mu birango bikoreshwa n’Ingabo z’u Rwanda magingo aya.

Yagize uruhare mu guhanga amagambo agomba kuba yanditse ku bikoresho by’izo ngabo n’agomba kujya ku birango by’imitwe itandukanye ya gisirikare.

Kilimobenecyo kandi yahanze Ingabo yahawe Perezida Kagame mu 2017 ndetse no mu bihe bitandukanye, yahanze kandi n’ibindi birango byagiye bikoreshwa mu birori binyuranye.

Mu note yashushanyije, harimo iya 5000 Frw, 2000 Frw, 1000 Frw na 500 Frw ndetse n’ibiceri birimo icy’amafaranga 100 gikoreshwa ubu.

Kilimobenecyo, ntiyakunze kuganira n’itangazamakuru nubwo yakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Abamuzi bavuga ko Kilimobeneyo yari umuntu uca bugufi, ariko ufite impano idasanzwe, agakunda kuganira no gutebya ku buryo abantu bato bamwibonagamo.

Kilimobenecyo yatangiye ubugeni ubwo yigaga ku Ishuri ry’Ubugeni rya Nyundo mu Karere ka Rubavu, aho yarangije akomereza amashuri ye mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, aho yakomereje amasomo y’ubugeni muri Institut des Beaux-Arts de Kiev, yiga ibijyanye na ‘Arts graphiques’.

Arangije amasomo mu 1988, nyakwigendera yagarutse mu Rwanda, ahabwa akazi mu Icapiro ry’Ibitabo by’abanyeshuri ashinzwe ibijyanye no gutekereza ibishushanyo, gukosora amagambo no gukora inyigoshusho (design).

Yatangiye akoresha intoki kuko icyo gihe mudasobwa zari zitaraza, gusa yaje kugura iye bwa mbere mu 1989.

Comments are closed.