Kimisagara: Bwana Issa yakubise umusumari mu mutwe mugenzi we kubera ko yanze kumusengerera

8,477
Kwibuka30

Umugabo witwa Issa yakubise mugenzi we umusumari mu mutwe nyuma y’uko uyu yanze kumusengerera inzoga ya 300frs.

Mu murenge wa Kimisagara mu Karere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Issa watawe muri yombi na polisi y’igihugu kuri uyu wa mbere ushize taliki ya 12 Nzeli 2022 nyuma y’uko uyu mugabo bivugwa ko yari yasinze ateye umusumari mu mutwe mugenzi we witwa KAGERUKA Raphael uzwi nka Rufayire mu gace.

Uwitwa Djuma Birara uvuga ko yiboneye ukuntu byatangiye, yabwiye umunyamakuru wacu ko uyu Issa yari yasinze cyane, yagize ati:”Issa yahereye mu gitondo anywa inzoga, nka saa munani rwose yari yasinze ku buryo wabonaga yiyenza kuri buri muntu wese, ndetse umuhisi n’umugenzi bose yashakaga kurwana nabo, nibwo Rufayire aje undi amusaba kumusengerera inzoga ya turuwasa (300) yitwa Musanze, undi amubwira ko adafite amafaranga, Rufayire yakomeje kumuhunga agana aho afatira amafunguro, undi sinzi aho yakuye umusumali awumutera mu mutwe

Kwibuka30

Amakuru akomeza avuga ko nyuma y’uko Issa akoze iryo shyano, yasize undi ari kuvirirana amaraso ahita ajya kwirega kuri police ya hafi aho avuga ko yakomerekeje umuntu ariko akaba yabitewe n’uko undi yamutuste kuri nyina, ibintu abaturage bari bahibereye bahakanye, uwitwa Sifa nawe uvuga ko yabyiboneye, yavuze ko Issa abeshya, yagize ati:”Issa jye ndamuzi sinamubeshyera pe, ariko ibyo avuga ko Rufayire yamututse sibyo, Rufayire yaje gushaka imyaka (Ibiryo) hano, undi atangira kumwiyenzaho amutegeka ngo amusengerere, undi yakomeje kubyanga, nibwo amuteye umusumari mu mutwe

Kageruka Rafael akimara gukomeretswa mu gahanga yahise ajya gutanga ikirego cye kuri RIB ikorera ku Murenge wa Kimisagara.

Leave A Reply

Your email address will not be published.