Kenya: Ku munsi wa mbere gusa ageze ku butegetsi, William RUTO yakuyeho amwe mu mabwiriza y’uwamubanjirije

8,431
Kwibuka30

Ku munsi we wa mbere mu biro, Perezida wa Kenya William Ruto yaraye atanze amategeko yo guhindura zimwe mu ngamba z’uwo yasimbuye, Uhuru Kenyatta.

Ruto yashyizeho abacamanza batandatu bagenwe n’akanama k’imikorere y’urwego rw’ubucamanza (Judicial Service Commission) mu myaka itatu ishize.

Kenyatta yari yarabirengagije avuga ko bariho “icyasha”, abo bacamanza batandatu bakaba bari burahire kuri uyu wa gatatu.

Kwibuka30

Perezida William RUTO yanatangaje ko akuyeho inyunganizi ya leta ku biciro by’ibitoro n’iby’ibiribwa.

Yavuze ko iyo nyunganizi ihenda Leta kandi ko nta musaruro ufatika itanga.

Ruto yanategetse ko guha uruhushya imizigo y’ibicuruzwa byinjira mu gihugu bisubizwa ku cyambu cya Mombasa, ibyo byakuyeho itegeko rya Kenyatta ryari ryaratumye izo serivisi zo ku cyambu zimurirwa ku cyambu cya Naivasha, mu rwego rwo kwishyura inguzanyo y’Ubushinwa leta yafashe mu kubaka inzira ya gariyamoshi iva ku cyambu cya Mombasa ikagera ku murwa mukuru Nairobi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.