KING James yanze kugira icyo avuga ku indirimbo ari gutegurana na Knowless

8,099
Kwibuka30
King James yashyize hanze indirimbo ye nshya 'Me - Inyarwanda.com

Ruhumuriza James wamenyekanye nka King James, mu minsi ishize hagiye hanze ifoto ari ku cyicaro cya Kina Music ari kumwe na Butera Knowless bivugwa ko bagiye gukorana indirimbo, gusa uyu muhanzi yaruciye ararumira ubwo yabazwaga kuri uyu mushinga.

King James mu kiganiro na IGIHE abajijwe icyihishe inyuma y’ifatwa ry’iriya foto, yagize ati”Ntabwo naherukaga kuri Kina Music, nkuko mwabonye iriya foto abantu b’abavandimwe barasurana. Hari gahunda nziza kandi zizanogera abantu Kina Music niyo izabitangaza.”

Uyu muhanzi yabereye ibamba umunyamakuru wifuzaga kumenya ikintu cyihishe inyuma y’iriya foto, ati “Sinabyita ibanga ariko Kina Music niyo nyiri umushinga rero nizeye ko bazabisobanura.”

King James yavuze ku ndirimbo ye nshya yise “Nyamara”, ikubiyemo inkuru y’umugabo cyangwa umugore utabanye neza n’uwo bashakanye kugeza ubwo biyemeza kubana kubera abana babyaranye.

Ati ”Kuki wahindutse kugeza ubwo tubana kubera abana, ngo iyo bataba bo uba waransize nyamara tugikundana wambwiraga ko utazandeka ko urukundo ruzakura none ubu rurashonga […]”

Mu kiganiro na IGIHE, King James yavuze ko iyi ndirimbo yayikomoye ku mibanire y’imwe mu miryango yo muri iki gihe. Ati”Ntahandi nayikuye ni kwakundi uba uganira ukumva imibanire mu miryango, ukareba raporo uburyo gatanya zabaye nyinshi bigatuma wandika nk’ibi.”

Kwibuka30

Ni indirimbo King James atekereza ko yazafasha imiryango ifitanye ibibazo ku buryo nibura bakwiyunga kuko izatuma bitekerezaho babe bakemura ibibazo bafitanye.

Iyi ndirimbo nshya ya King James yakozwe mu buryo bw’amajwi na Madebeat mu gihe amashusho yifashishijwe muri Lyrics Video yo yafashwe anatunganywa na Ibalab.

Usibye umuziki King James akora ubucuruzi aho afite ihahiro rigezweho mu karere ka Nyarugenge ryitwa Mango Supermarket ndetse akaba anaherutse gufungura uruganda rw’ifu ikomoka ku bigori ndetse itunganyirizwamo yatangiye kujya ku isoko.

Avuga kuri uru ruganda, King James yavuze ko ari umushinga yari amaranye umwaka wose icyakora ubu akaba ari mu mirimo ya nyuma nubwo yatangiye gucuruza.

King James yahishuye ko uruganda rw’akawunga rwe ruherereye mu karere ka Rwamagana aho akorera umunsi ku munsi avuye mu Mujyi wa Kigali.

Abajijwe niba atari ibintu bizamugora kuvanga ubucuruzi n’umuziki, King James yavuze ko nta kigoye kirimo kuko buri kimwe bimusaba kugiha umwanya wacyo. Ati”Nta kigoye kirimo, ubucuruzi nkora sinjye ububamo bya buri munsi. Njye binsaba kubiha umwanya gusa nta kindi.”

(Source:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.