Kirehe: Abana babiri bava inda imwe basanzwe mu murima barishwe

5,268
Kwibuka30
Kirehe District - Wikipedia

Abana babiri bo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Musaza basanzwe mu murima wo kwa Sekuru barapfuye, abaturage bakeka ko bishwe na Sekuru abaziza ko batamushyiraga ibiryo.

Ahagana mu masaha ya saa tatu za mugitondo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2021 mu Kagari ka Kabuga mu Mudugudu wa Kambwire nibwo imirambo y’aba bana yagaragaye.

Kwibuka30

Iyo mirambo yasanzwe mu murima w’umusaza witwa Bavumiragira Cyprien akaba sekuru w’abana ba Mukanizeyimana Ernestine ufite imyaka 35, uyu mugore bivugwa ko yabyariye iwabo aho yabanaga n’umubyeyi we ndetse na basaza be.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza Bihoyiki Léonard, yemeje ko Mukanizeyimana yabanje kubura umwana we w’imyaka 12 witwa Niyikiza, sekuru na ba nyirarume b’abana babwiye uyu mugore ko umwana we yagiye gusura abantu bo mu muryango nyuma y’icyumweru kimwe nibwo habuze undi mwana w’imyaka itatu bamubwira ko yagiye gusura se umubyara.

Kuya 13 Ukwakira nibwo uyu mugore Mukanizeyimana yagannye ubuyobozi bw’umudugudu abumenyesha ko yabuze abana be,  kuri uyu wa 15 abaturage bose b’umudugudu batangiye gushakisha abana bahera mu murima wabo baza gusanga aho abana batabwe bashyizwe mu mifuka nibwo abaturage bahise bafata abagize uyu muryango bakekwaho kugira uruhare rwo kubica.

Comments are closed.