Umumotari yahawe inkwenene nyuma y’aho atoye ibihumbi 50$ akabisubiza nyirabyo

3,777
Emmanuel Tuloe
Umumotari wo mu gihugu cya Liberia yahawe inkwenene na benshi nyuma y’aho atoraguye ibihumbi 50$ nyuma akabisubiza nyirabyo

Umusore witwa Emmanuel Touloe uri mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko aherutse gutora amafaranga ibihumbi 50 by’Amadorari (Ubwo ni miliyoni zisaga 50 z’amanyarwanda), akimara kubura uwayataye, Bwana Emmanuel yahisemo kunyuza itangazo ku maradio arangisha uwaba wayataye, nyuma nyirayo yaje kuboneka, yari ay’umunyemali witwa Madame Yancy.

Mu kumushimira ko yamutoraguriye amafranga, Madame Yancy yahise amuhamo 1,500 cy’amadorari amuha na matora yo kuryamaho, ikintu abantu benshi banenze.

Ariko kuva ibyo byabaho, Bwana Emmanuel Touloe avuga ko bagenzi bakorana umwuga wo gutwara moto bamaze iminsi bamuha inkwenene bamuwira ko atazapfa akize, yabwiye BBC ati:”Benshi bampa inkwenene bambwira ko ari umugisha Imana yari imapaye kandi ko kuva bibaye bityo ntazapfa nkize”

Bwana Emmanuel yavuze ko ubwo yamushyiraga ayo mafranga yose, hari n’abandi bamurakariye, bakamubwira nabi ndetse banamutera ubwoba ko bashobora no kumugirira nabi kubera icyo gikorwa we yita icya kigabo.

Emmanuel Touloe ni umusore w’umumotari, ntiyabashije kurangiza amashuri ye, yagize amahirwe abona umushoramali amugurira moto nawe ngo azajye akoresha amuverisa.

Comments are closed.