Kirehe: Abarimu bakoze ibirori byo gushimira Leta iherutse kubongera umushahara

8,799

Abarimu bo mu Karere ka Kirehe bakoze inteko rusange hagamijwe kwishimira ibimaze kugerwaho mu burezi, by’umwihariko umushahara baherutse kongererwa, bavuga ko nabo bazitura Igihugu kurushaho gutanga uburezi bufite ireme no gukorana umurava.

Ni inteko rusange yahawe insanganyamatsiko igiri iti: “Umwarimu wishoboye kandi ushima, isoko y’ireme ry’uburezi, iterambere rirambye no kwihesha agaciro”, yahurije hamwe abarimu bose bo mu Karere ka Kirehe kuri uyu wa 14 Nzeri.

Iyi gahunda yabanjirijwe n’urugendo rw’abarimu n’abayobozi b’akarere rwaturutse ku kigo cy’amashuri cya APAPEN kiri mu Mujyi wa Nyakarambi berekeza ku biro by’Akarere ka kirehe.

Abarimu batandukanye bafashe umwanya bavuga akanyamuneza bafite binyuze mu bihangano nk’indirimbo, imbyino n’imvugo bashimira Perezida Paul Kagame bemeza ko yabakuyeho igisuzuguriro, akabongeza umushahara guhera muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023.

Nsengiyumva Felicien Umurezi mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Nyarubuye yabwiye MUHAZIYACU ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwihuriza hamwe nk’abarezi ariko by’umwihariko banashimira n’ubuyobozi bwabazirikanye bukabongerera umushahara.

Ati: “Bajya bavuga ngo agahimbaza umusyi kaba mu ngasire, twari dusanzwe dukora neza ariko noneho ubwo umushahara wazamutse turasezeranya ubuyobozi bwacu ko tugiye gukora iyo bwabaga tukarushaho kuzamura ireme ry’uburezi nk’inyiturano yacu.”

Nsengiyumva yakomeje avuga ko ugereranyije uko umushahara wari umeze mbere n’uko ibiciro bihagaze, byasaga naho mwarimu adashobora kujya ku isoko ariko ubu noneho ngo umushahara bahawe ugiye gutuma biteza imbere.

Mukamana Jacqueline wigisha ku kigo cy’amashuri cya Kigarama na we yabwiye ikinyamakuru muhaziyacu.rw dukesha iyi nkuru ati: “Ubundi wageraga mu mudugudu ukumva abaturage batuvugiraho bati mwarimu nanjye namwihembera ariko ubu umushahara wikubye kabiri batangiye kutwubaha, natwe rero umuhigo ni ugukorana umurava tugatanga ubumenyi n’uburere tutizigamye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yashimiye abarimu umuhate bagaragaza mu kazi kabo, anabasaba kugira uruhare no mu zindi gahunda za Leta zigamije iterambere.

Ati: “Umwuga w’ubwarimu ni umwuga ukomeye cyane, bityo mwarimu akwiye kuba intangarugero mu ishuri ariko atibagiwe n’aho atuye, n’aho akorera. Agafatanya n’ubuyobozi no mu bindi bikorwa, mwarimu akaba itara muri gahunda zose zigamije iterambere, nitujya mu muganda mwarimu ntabure, nitujya mu bukangurambaga butandukanye mwarimu abe aturi hafi dufatanye.”

Muri nteko rusange y’abarimu bo mu Karere ka Kirehe hahembwe abarimu icyenda bahize abandi mu guhanga udushya mu masomo yabo, mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.

Abarimu basoje bishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage basaga magana atanu 500 batishoboye, aho batanze inkunga y’amafaranga y’u Rwanda 1,500,000.

Akarere ka kirehe gafite abarimu basaga 3,200 bakorera ku bigo by’amashuri bisaga 160 biri mu mirenge 12 igize aka karere.

Comments are closed.