Kirehe: Ari mu maboko ya Polisi kubera guhoza ku nkeke umugore we amubwira ko azamwica kubera ko ari umututsi

10,693

Umugabo uri mu kigero k’imyaka 40 ari mu maboko ya Polisi nyuma yo gutoteza umugore we amubwira ko azamwica kubera ko ari umututsi

Polisi yo mu Karere ka Kirehe yafashe umugabo utari watangarizwa amazina imukurikiranyeho icyaha cyo guhoza ku nkeke no guhohotera umugore we amubwira ko azamwica kubera ko ari umututsi. Bwana KAZUNGU GERALD umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yatangarije ikintamakuri igohe.com natwe dukesha iyithe nkuru ko koko uyo mugabo ari mu maboko ya polisi kubera guhoza ku nkeke umugore we amutoteza ngo azamwica kubera ko ari umututsi. Umuyobozi w’Akarere yakomeje avuga ko hari andi maperereza Polisi ikirimo gukora mbere y’uko ashyikirizwa parike ngo aburanishwe kuri icyo cyaha kibarizwa mu byaha bijyanye n’ingengabitekerezo ya genocide. Meya yakomeje avuga ko uno muryango wabanaga mu buryo butemewe n’amategeko bakaba baraje gutura muri uwo murenge wa Kirehe bavuye mu mugi wa Kigali.

Usibye muri ako Karere, mu Ruhango naho haravugwa ibikorwa by’urugomo byakorewe umubyeyi wacitse ku icumi ubwo abantu bamutemeye insina mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ubwo u Rwanda n’isi yose muri rusange hatangijwe icyumweru cyo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda CP JOHN BOSCO yibukije Abanyarwanda kwirinda ibikorwa byose by’ingengabitekerezo ya genocide n’ipfobya ryayo, yavuze ko uzagaragaraho ibyo bikorwa atazihanganirwa na gato.

Leave A Reply

Your email address will not be published.