#Kwibuka26#: NYUNGURA Corneille yasabye imbabazi nyuma yo gukoresha imvugo isa n’ihakana Genocide yakorewe Abatutsi

9,280
Kwibuka30

Bwana NYUNGURA Corneille yiseguye ku mubare munini w’abamukurikira kuri twiter kubera imvugo ihakana genocide yakorewe Abatutsi yari yakoresheje

Ejo hashize ku italiki ya 7 Mata, u Rwanda n’isi yose nibwo hatangijwe icyumweru ngarukamwaka cyo kuzirikana genoside yakorewe Abatutsi mu Mwaka wa 1994, kimwe n’abandi benshi, umunyarwanda NYUNGURA CORNEILLE umwe mu bahanzi bakomeye ku ruhando mpuzamahanga nawe yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twitter aho yari arimo yihanganisha Abanyarwanda muri bino bihe, maze mu mvugo ye hagaragaramo amagambo yari ameze nk’akoreshwa na bamwe mu bahakana genoside yakorewe Abatutsi, yari yagize ati:”neveragain Rwanda genocide” Corneille yavuze ko ari GENOCIDE YAKOREWE ABANYARWANDA, maze imbaga y’abamukurikira bamubwira ko nta genoside yakorewe Abanyarwanda yabayeho, ko ahubwo icyabaye ari genoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka30

Nyuma y’umwanya muto, Corneille yahise asaba imbabazi ku batishimiye imvugo yari yakoresheje bwa mbere, yagize ati: “nu genocide yakorewe abatutsi, icyo gihe nari mpibereye, narabyiboneye, genoside yakorewe Abanyarwanda sibyo, ubwicanyi ntibwari bugamije itsinda ry’Abitwa Abanyarwanda. Yakomeje avuga ko ababa bakomerekejwe n’imbabazi asabye bakwihangana kuko kugira ngo ukire ikintu ugomba kukivuga mu nyito yacyo

NYUNGURA Corneille ni Umunyarwanda utuye mu gihugu cya Canada, ise na nyina bishwe muri Genoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, yavukiye mu gihugu cy’Ubudage ubwo ababyeyi be bari baragiye kwiga muri icyo gihugu, bakirangiza kwiga baratahanye, ise yahoze akora mu kigo cya Electrogaz, genocide ikirangira NYUNGURA CORNEILLE yerekeje mu gihugu cy’ubudage ahatangirira umuziki, ari kuri ubu akaba atuye mu gihugu cya Canada. Yaririmbye indirimbo nyinshi zakunzwe na benshi mu bakoresha ururimi rw’Igifaransa nka Parce qu’on vient de loin, n’izindi nyinshi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.