Kirehe: Hashyizweho gahunda nshya igamije kwegera umuturage no kumukemurira ibibazo

289
kwibuka31

Mu rwego rwo kurushaho gukemura ibibazo by’abaturage mu buryo bwihuse babasanze aho batuye, ku wa kabiri tariki ya 12 Kanama 2025, ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwatangije gahunda nshya yiswe “Shyashyanira Umuturage”, izamara hafi amezi abiri ikorerwa mu mirenge yose y’Akarere, hagamijwe kwihutisha iterambere ryabo.

Muri iyi gahunda, ubuyobozi bufatanyije n’izindi nzego buzajya busura imirenge itandukanye, bunganire abayobozi n’abakozi bo mu nzego zitandukanye, banasure ibikorwa byo muri iyo mirenge, kandi by’umwihariko baganire n’abaturage babagezeho ibibazo kugira ngo bikemurwe.

Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, yavuze ko “Shyashyanira Umuturage” itandukanye n’izindi gahunda zisanzwe mu gukemura ibibazo.

Ati: “Ubusanzwe ibibazo bicyemurirwa mu nteko zabo, ariko ubu iyi gahunda izarangira buri wese afite ikibazo gikemutse, bityo atangire yiteze imbere nk’uko tuzabibakangurira. Dufite intego ko gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere (NST2) icyo yashyiriweho kigomba kugerwaho.”

Meya Rangira yibukije abayobozi b’imirenge, utugari n’imidugudu kubahiriza inshingano zabo, kumenya abaturage bayobora bagomba gukura mu bukene, kubakurikirana no gusuzuma amahirwe bahabwa niba ahagije cyangwa akeneye kongerwa, ndetse no kubakangurira ibikorwa bibateza imbere.

‎Yagize ati: “Ndabasaba kumenya neza imibare y’abo baturage , mukabakangurira ibyabateza imbere, kuko hari abo mu Murenge wa Mushikiri dufite ariko kugeza ubu twasanze bataratera imbere ahubwo basubira inyuma.”

(Inkuru ya Janvier Manishimwe)

Comments are closed.