KIREHE: Imvura Nyinshi iguye kuri uyu Mugoroba Ishenye Insengero 3 n’Amazu y’Abaturage 52

12,408

Imvura iguye muri uno mugoroba isize yangije ibintu byinshi harimo n’insengero mu Karere ka KIREHE.

Mu duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda twabonetsemo imvura ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 19/09/2019 ibintu bitanyuranye cyane n’itangazo ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyari giherutse gutangaza.

Mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe ino mvura naho yahageze ariko isiga yangije byinshi. Nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nasho Bwana Modeste NZIRABATUINYA yabitangarije igihe.com, yavuze ko mu bisanzwe ino mvura itaguye umwanya munini, ariko yari nyinshi kandi ivanzemo n’umuyaga ku buryo isize yangije byinshi harimo amazu agera kuri 52 y’abaturage, ndetse n’insengero 3 zikaba nazo zasenyutse.

Inzu nyinshi zahangirikiye, izindi ibisenge biraguruka kubera umuyaga mwinshi wari muri iyo mvura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge yakomeje avuga ko abasenyewe n’iyo mvura ubu babaye babashakira aho barara n’aho babika ibintu byabo mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye kuri icyo kibazo. Usibye kandi ayo mazu n’izo nsengero, insina nyinshi nazo zangiritse ku buryo hegitari icumi zose zari zihinzemo urutoki nazo zangiritse bikomeye ndetse n’insinga z’amashanyarazi zikaba zangiritse.

amazu menshi yangiritse

Hegitari 10 zari zihinzemo urutoki nazo zangiritse

Comments are closed.