Kirehe: Madame Julienne yishe umugabo we afatanije n’abana be batatu

10,768
Kirehe:Abayobozi ba Koperative batawe muri yombi nyuma yo guhemba utari  umunyamuryango - IGIHE.com

Mu Murenge wa Gatore, umuryango bivugwa ko wabanaga mu makimbirane, umugore n’abana be 3 bafatanyije mu kwica uwari umugabo we, ndetse akaba yari Se w’abo bana.

Byabereye mu Kagari ka Rwantonde, Umudugudu wa Cyiha, mu Murenge wa Gatore, mu Karere ka Kirehe.

Nyakwigendera yitwa HABINEZA Francois w’imyaka 43, yishwe atemwe n’umugore we witwa NYIRAMINANI Julienne w’imyaka 40, yafatanyije n’abana be 3.

Abana bafatanyije n’uriya mugore, umwe yitwa MUHAWENIMANA afite imyaka 19, MUSHIMIYIMANA afite imyaka 21, umuto muri bo wa gatatu afite imyaka 16.

Bamutemye n’umuhoro bari mu murima ahita apfa. Uriya muryango ngo bari basanzwe bafitanye amakimbirane.

Amakuru avuga ko umwe muri bariya bana witwa Mushimiyimana na we yatemye n’abavandimwe be na nyina bazi ko barimo gutema Habineza Francois, ngo we yari yunamye.

Yahise ajyanwa kwa muganga.

(Src:Umuseke)

Comments are closed.