Kirehe: Meya Rangira yibukije abaturage gusigasira ibyagezweho, anatangaza imishinga mishya.

496
kwibuka31

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yagaragarije abaturage ko hari byinshi bimaze kugerwaho bishimira  birimo umusaruro n’iterambere rusange ry’aka karere, anabibutsa ko bagomba kubibungabunga no kubirinda kugira ngo buri muturage wese bose ahore ku isonga.

Ibi yabigarutseho Kuwa 1 Kanama 2025, ubwo ubuyobozi bw’akarere bwifatanyaga n’abaturage bo mu murenge wa Mahama mu kwizihiza Umuganura.

Meya Rangira yavuze ko mu mwaka wa 2024–2025 hari byinshi bishimira birimo umusaruro abaturage babashije kwigezaho ku giti cyabo.

Yagize ati: “Turishimira ko ubu twihagije mu biribwa, kuko muri aka karere nta hantu na hamwe dushobora kuvuga ko hari inzara. Gusa ndabasaba ko imbaraga mwashyizemo n’ibyo mwagezeho tubyishimira twese.”

Yakomeje agaragaza ko uretse ibyo, hari n’ibikorwa remezo byinshi bimaze kugerwaho, birimo amashanyarazi n’amazi meza.

Yagize ati:“Turishimira ko amashanyarazi yamaze kugera henshi, kandi n’aho ataragera dufite umushinga munini uzayagezayo. Hari n’ibikorwa byo kugeza amazi meza mu duce tutarayabona bitarenze  mu kuboza 2025.

Uyu mushinga, avuga ko uzatangirira mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Mahama, hazakurikireho utundi tugari two muri uwo murenge, ndetse n’abatuye mu duce duhana imbibi n’umurenge wa Nyamugali.

Meya Rangira, yagarutse no ku bindi bikorwa byatashywe muri uyu mwaka.

Ati: “Twatashye isoko rya kijyambere riri i Mahama ryiswe Mahama Business Center. N’ubwo abarikoreramo bakiri bacye, turateganya no kubaka irindi soko rinini n’agakiriro muri uyu murenge bitarenze mu mpera z’uyu mwaka.”

Yongeye kwizeza abaturage b’i Mahama ko umuhanda wa kaburimbo bari barategereje ababwira ko igiye gushyirwamo.

Yagize ati: “Umuhanda uhuza Mahama na Rusozi ugiye gushyirwamo kaburimbo. Ingengo y’imari yarabonetse, hasigaye gutanga amasoko. Turabizeza ko uyu mwaka uzarangira imirimo yaratangiye.”

Meya Rangira yasabye buri wese kugira uruhare kugirango ibi bikorwa bizagerweho neza, ashimangira akamaro ko kunoza umurimo no gukora cyane. Yibukije abaturage ko n’umushinga munini bamaze imyaka bategereje w’icyanya cyuhirwa  uzakorwa muri uyu  mwaka dutangiye  wa 2025–2026.

 Ati: “Twagiye dutinda kubera abafatanyabikorwa b’Abahinde twari dufite, ariko uyu mwaka turizera ko bizasozwa. Nka mwe mwahawe ibikorwa remezo mu mirima yanyu, mugomba gukorana umwete kugira ngo bitazapfa ubusa.”

Yasabye abaturage gusigasira ibyagezweho, avuga ati: “Tugomba kurinda ibyagezweho n’abashaka ku byangiza, cyangwa abifuza gukuramo amafaranga ya vuba vuba. Twese dufatanye tubibungabunge kugira ngo dukomeze kugira ubuzima bwiza.”

Meya Rangira ,Yatanze urugero ku bibazo bimaze iminsi by’abajura bashaka kwangiza ibikorwa by’iterambere.

Ati: “Hari abagenda biba amarobine, fera-beto n’ibindi bikorwa remezo . Ubu bamwe twarabafashe, barakurikiranwe kugira ngo ibyo bintu bicike.

Yasoje asaba abaturage bose kuba maso, gutanga amakuru ku gihe, gukomeza kwishimira ibyagezweho no guharanira kwiteza imbere.

Ni mu gihe  ubushakashatsi bwa karindwi bwakozwe n’ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) bwasohotse  muri Mata 2025, bwagaragaje ko Akarere ka Kirehe karwanyije ubukene mu baturage ku kigero cya 14.2%, byatumye gafata umwanya wa Gatanu mu turere mirongo itatu tugize Igihugu cy’u Rwanda.

(Inkuru ya Janvier MANISHIMWE)

Comments are closed.