Kirehe: Umusaza yafatiwe mu cyuho aha ruswa Gitifu ngo amufashe kunyaga umwana we

6,169

Umusaza w’imyaka 65 wo mu Karere ka Kirehe, yafatiwe mu cyuho n’inzego z’umutekano aha Umunyamabnga Nshingwabikorwa w’Akagari ruswa y’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda ngo amufashe kunyaga isambu y’umwana we.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kanama 2021 mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nsengimana Jean Damascene, yabwiye IGIHE natwe dukesha iyi nkuru ko muri Gicurasi umuhungu w’uyu musaza yari yagiye kumurega mu Kagari ko se yamutwariye ubutaka ngo kuko amufata nk’umurwayi, yibwira ko umwana we afite ikibazo yamunyaga ubutaka bwe bwose.

Ati “Yaragiye arabukata nyamara ntamenye ko ubutaka bubaruye, ubw’umusaza bumwanditseho n’ubw’umuhungu bumwanditseho bupimye, umusore rero yagiye kureba ubuyobozi bw’Akagari ngo bumukemurire ikibazo, Gitifu w’Akagari yasanze bitakunda ko yabereka imbibi atitabaje abatekenisiye bapima ubutaka ku rwego rw’Akarere.”

Yakomeje avuga ko abo batekenisiye baje bagapima bagasanga uretse ubutaka yari yanyaze umuhungu we, hari n’ubundi butaka bwa Leta yari yarigaruriye, ngo bahise batera imbago bamwereka ubutaka bwe, wa muhungu na we bamwereka ubutaka bwe.

Uyu musaza ngo yahise atangira gushaka uko yatanga ruswa ngo bamwegurire bwa butaka bwose, ashaka umukomisiyoneri abicishaho bandikira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari bamubwira ko nabahesha ubutaka na bo bazamugororera.

Ati “Uyu muyobozi yahise yitabaza inzego z’umutekano azimenyesha ikibazo ziza kumutabara zifatira mu cyuho uwo musaza n’uwo wigize umukomisiyoneri baha ruswa y’ibihumbi 50 Frw uwo muyobozi, ubu bafashwe bashyikirizwa ubugenzacyaha kugira ngo bakomeze bakurikiranwe.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya banyurwa n’ibisubizo baba bahawe n’abayobozi mu gihe bitanzwe mu mucyo, yavuze ko gushaka guca inzira y’ubusamo no gushaka kunyaga utw’abandi ari inda mbi itari iyo mu muco nyarwanda.

Yashimiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamugari ku myitwarire myiza yamuranze muri iki kibazo asaba n’abandi bayobozi kumera nka we bakirinda ibyatuma bakora inshingano zabo nabi.

Kuri ubu uyu musaza w’imyaka 65 ndetse n’undi mugabo wari wigize umukomisiyoneri muri iki kibazo bajyanwe gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kirehe.

Comments are closed.