Kirehe: Umusore wari wambaye imyenda ya POLISI y’u Rwanda yafatiwe mu bikorwa by’ubujura

8,214
Kwibuka30

Umusore uri mu kigero k’imyaka 19 wo mu karere ka Kirehe yafatiwe mu bikorwa by’ubujura yambaye imyenda ya Polisi

Umusore uzwi ku izina rya NSENGIYUMVA uri mu kigero k’imyaka 19 yafatiwe mu bikorwa by’ubujura ari mu myambaro yibye iriho ibirango n’amapeti ya polisi y’u Rwanda yo mu rwego rwa IP (Inspector of Police).

Amakuru avuga ko uwo usore yafatiwe mu Mudugudu wa Nyabiyenzi, Akagari ka Bukora mu Murenge wa Nyamugari, mu Karere ka Kirehe mu masaha akuze y’igicuku. Abamuzi bavuze ko ubundi asanzwe atuye mu murenge wa Kigina, mu Kagali ka Gatarama mu mudugudu wa Gitaba, ndetse abaturage bakavuga ko uwo musore asanzwe ari umujura ruharwa

Kwibuka30

Amakuru y’ifatwa ry’uyu musoer yemejwe na CIP Hamdun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko uyu musore yafashwe ahagana saa saba z’ijoro yambaye iriya myambaro ya Polisi iriho ipeti, ndetse anambaye inkweto za kamba mbili. Nibwo abaturage ngo bahamagaye inzego z’umutekano.

Ati “Amakuru twari dufite ni uko asanzwe azwi mu bikorwa by’ubujura, yagiye afungirwa muri kasho za Polisi.”

Hamdun yakomeje avuga ko uyu musore ibikorwa yafatiwemo bidakwiye gufatwa nk’ubujura bwahinduye isura, kuko ngo uyu musore avuga ko umwambaro wawibye mu rugo rubamo umupolisi. Ngo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ni rwo ruzamenya niba uyu musore yari agamije kwibisha iyi myambaro.

CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko uyu musore yaregwa ibyaha bibiri, icy’Ubujura n’icyo kwiyitirira Umurimo adakora.

Leave A Reply

Your email address will not be published.