REB imaze kwemeza ko Umwanya w’ubuyobozi bw’ikigo k’ishuri utazongera kujya upiganirwa

19,815
Kwibuka30
Umuyobozi wungirije wa REB, Tusiime Angelique V=avuga ko nta kizamini cy

Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere ry’uburezi mu Rwanda cyamaze gutangaza ko abayaobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ay’isumbuye batazajya bakora ibizamini by’akazi ko ahubwo bazajya bashyirwaho

Ibyo ni ibyagarutsweho n’umuyobozi wungirije wa REB, Angelique Tusiime, ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio dukesha iyi nkuru ku munsi wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020, aho yasobanuraga ibijyanye n’ibizamini by’abarimu byatangiye gukorwa hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwitegura itangira ry’amashuri.

Tusiime avuga ko ubundi hari abagombaga gukora ibizamini ku myanya y’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri n’ababungirije, ariko bakaba batarakoze kubera ibikubiye mu iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 16 Werurwe 2020, rigena imiyoborere y’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, agasobanura uko biteye.

Ati “Dukurikije iryo teka abayobozi b’ibigo n’ababungirije nta kizamini cyanditse bakora, ahubwo Minisiteri y’Uburezi ishyiraho komite izatoranya ababa abayobozi b’amashuri ndetse n’ababungirije bashinzwe amasomo n’abashinzwe imyitwarire. Iyo komite igendera ku bisabwa umuntu agomba kuba yujuje biri muri iryo teka”.

Akomeza asobanura bimwe mu bigenderwaho mu gutoranya abo bayobozi, mu rwgo rwo kugira ngo bazabe bashoboye imirimo yabo.

Ati “Icya mbere ni umwarimu ufite uburambe mu kazi butari munsi y’imyaka icyenda (9). Impamvu ni uko mbere iyo wabaga ufite dipolome ya A0 n’ubwo wabaga ukiva muri kaminuza ugakora ikizamini ukagitsinda wahitaga ujya kuyobota ishuri, kandi ufite inshingano zo kuyobora abarimu (Head Teacher), ugasanga hari ibyo aba atujuje”.

Kwibuka30

Ati “Akenshi iyo nk’abo bagiye kuyobora amashuri, wasangaga nta bunararibonye bafite mu myigire n’imyigishirize, bityo ntibabe babasha kuyobora abarimu bahasanze mu kwigisha. Umuntu ntabashe kugira inama umwarimu mu by’akazi, tukumva rero uwo mwarimu ufite ubunararibonye ari we ukwiriye umwanya w’ubuyobozi bw’ikigo cyangwa umwungirije”.

Ati “Umwarimu nk’uwo n’ubwo atakora ikizamini, ibyo azi tuba tubibonera muri bwa bunararibonye bwe, mu mikorere ye, uko atsindisha ndetse no mu myitwarire ye. Kuba umuyobozi ntibisaba kuba warize gusa”.

Tusiime agaruka kandi ku miterere y’iyo komite izaba ishinzwe guhitamo mu barimu, abazaba abayobozi mu bigo by’amashuri.

Ati “Minisiteri y’Uburezi ni yo izashyiraho amabwiriza ajyanye n’ishyirwaho ry’iyo komite n’imiterere yayo. Izaba irimo abantu bazaturuka muri Minisiteri bakurikirana iby’imiyoborere y’amashuri, hazaba harimo abantu bo ku rwego rw’akarere ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bahagarariye abandi, iyo ari amashuri afashwa na Leta ku bw’amasezerano, ba nyirayo na bo babigiramo uruhare”.

Bamwe mu bakurikiye icyo kiganiro ariko banenga ubwo buryo bushya bwo gushyira mu myanya abayobozi b’amashuri kuko bushobora kuzamo ruswa n’icyenewabo, bityo ngo utazwi ntazigere azamurwa ngo na we abe yahabwa uwo mwanya kandi awukwiriye.

Ngo ibyiza ni uko ibyo bijyanye n’ubunararibonye byagenderwaho nk’uko biri muri iryo teka, ariko n’ikizamini kikagumaho mu rwego rwo gukorera mu mucyo.

Umuyobozi wungirije wa REB, Tusiime Angelique V=avuga ko nta kizamini cy

Leave A Reply

Your email address will not be published.