Kirehe: Yafashwe yangiza ishyamba rya Leta

5,330

Polisi y’ u Rwanda mu karere ka Kirehe, kuwa gatandatu tariki ya 2 Mata, yafashe umugabo witwa Niyonzima Ignace w’imyaka 33 watemaga ibiti mu ishyamba rya Leta akabigurisha n’abaturage.

Yafatiwe mu murenge wa Nyarubuye, Akagali ka Nyabitare, Umudugudu wa Nyabayama aho iryo shyamba riherereye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Niyonzima yafashwe amaze gutema ibiti 40 biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati ” Uyu Niyonzima usanzwe afite agashyamba hafi y’ishyamba rya Leta mu mudugudu wa Nyabayama, yajyaga atema mo ibiti yihishe akajijisha abantu ko abikura mu ishyamba rye. Kuri iyi ncuro ntibyabashije kumuhira kuko abaturage bo muri uyu mudugudu bamwiboneye ubwo yari amaze gutema ibiti 40 mu ishyamba rya Leta bahita bahamagara Police niko guhita afatwa arafungwa.”

SP Twizeyimana yaburiye abatema ibiti bya Leta n’abangiza amashyamba ko bigira ingaruka ku bidukikije kandi ko bihanwa n’amategeko.

Yashimiye Abaturage batanze amakuru yatumye uyu wangizaga ishyamba rya Leta afatwa, abasaba gukomeza kujya batanga amakuru mu gihe babonye umuntu wangiza ibidukikije.

Niyonzima yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nyarubuye kugira ngo hakomeze iperereza.

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

Comments are closed.