Kisangani: Umusirikare yasanze umurwayi mu bitaro, aramwica

151

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukorera mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo, yasanze umurwayi aryamye ku gitanda mu bitaro, aramwica.

Mu ijoro ryo ku wa 16 Gashyantare 2026, umumotari yatwaye umusirikare, bakora impanuka, barakomereka. Bombi bajyanywe mu bitaro bya ‘Catherine et Prosper’, umusirikare ashyirwa muri ’coma’.

Umuvandimwe w’uyu musirikare, na we usanzwe ari umusirikare, yamenye iby’iyi mpanuka, tariki ya 17 Gashyantare ajya kuri ibi bitaro afite umugambi wo kugirira nabi umumotari ariko ubwo yahageraga, bagenzi be babiri bamwambuye imbunda.

Nyuma y’umwanya muto, uyu musirikare yasubiye kuri ibi bitaro, asaba ko umuvandimwe we yakoherezwa ku baganga bashobora kumwitaho birushijeho, atera ubwoba abakozi baho ko nibadakora ibyo abasaba, abagirira nabi.

Abakora muri ibi bitaro basobanuriye ikinyamakuru Actualité ko bigeze saa kumi n’imwe z’umugoroba, uyu musirikare yadukiriye umumotari wari ku gitanda cy’abarwayi, aramukubita bikomeye kugeza ubwo umuganga yemeye kumuha urupapuro rwimurira umuvandimwe we ahandi.

Mu gitondo cyo ku wa 18 Gashyantare, uyu mumotari yapfuye, bica igikuba muri ibi bitaro. Abamotari bagerageje kwigaragambya no kwangiza inyubako zaho kubera uburakari batewe n’iyi nkuru ariko barakumirwa.

Comments are closed.