Kiyovu Sport itsinze ibitego 4 ikipe ya Mukura VS&L

8,976
Kwibuka30

Ikipe ya Kiyovu Sport yatsinze ikipe ya MUKURA VS et Loisir mu marushanwa y’igikombe cy’intwali(photo: igihe.com)

Nyuma y’imikino ya mbere yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, kuri uyu munsi wa kabiri iyo mikino yakomeje ku munsi wayo wa kabiri, umukino wari utegerejwe na benshi ni uwagombaga guhuza ikipe ya KIYOVU SPORT na MUKURA VSL nyuma y’aho iyo kipe ya Kiyovu itsindiwe n’ikipe ya Police FC. Ku munota wa 11 gusa, Ikipe ya KIYOVU yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na MARTIN, ariko ibyishimo ntibyatinze kuko nyuma y’iminota ibiri gusa, icyo gitego cyaje kwishyurwa na Bertrand ku ruhande rwa Mukura VS.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ku buryo bukomeye nubwo imvura yari nyinshi cyane. Ku munota wa 33 Robert Sabi yashyizemo igitego cya kabiri ku ruhande rwa Kiyovu Sport, igice cya mbere kirangira ari ibitego bibiri kuri kimwe cya Mukura Victory Sport et Loisir.

Kwibuka30

Nizeyimana JC. Yongeye atsindira ikipe ya Kiyovu Sport igitego cya gatatu ku munota wa 66. Nyuma y’iminota 5 gusa, Ndizeye Innocent yahise atsindira igitego cya kabiri ku ruhande rwa Mukura VS, ikipe ya Mukur VS yakomeje kugaragaza imbaraga no gusatira cyane ku buryo bugaragara, ariko ku munota wa 88 kuri contre attaque, ikipe ya KIYOVU yashyizemo ikindi gitego cyahise gica intege ku buryo budasanzwe ikipe ya Mukura Vs. Umukino warangiye ari bine bya Kiyovu Sport kuri bibiri bya Mukura Vs.

Leave A Reply

Your email address will not be published.