U Rwanda rugiye kwifashisha za Drones mu Kurwanya Malaria

10,813

Utudege tutagira aba pilotes (Drones) tugiye kwifashishwa mu kurwanya malariya mu gihugu

Malariya ni imwe mu ndwara zihitana abantu benshi mu gihugu nubwo Leta iba yagerageje gukoresha uburyo bwo kuyirwanya mu gutera imiti mu ngo z’abantu ariko bikanga ntigabanuke ku rwego igihugu kiba kibyifuza. Kuri ubu rero, Leta yafashe indi gahunda yo gukoresha za drones mu bundi buryo bwo guhashya malariya mu baturage nkuko Dr AIMABLE MBITUYUMUREMYI ushinzwe kurawanya malariya mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC yabidutangarije.

Dr MBITUYUMUREMYI AIMABLE ushinzwe kurwanya Malariya muri RBC

Dr Aimable MBITUYUMUREMYI yavuze ko ino gahunda igamije gusanga imibu mu bishanga, uburyo butandukanye nubwari busanzwe bukoreshwa mu gusanga imibi mu mazu y’abaturage. Dr Aimable yagize ati:”…ubu nibwo buryo bwiza kuko tuzifashisha za drones mu gutera imiti yica imibu tuyisanga mu bishanga bitandukanye…”

Dr Aimable yavuze ko ino gahunda izatangirira mu gace ka Jabana mu mugi wa Kigali ariko nyuma ikazakomereza mu tundi turere twose two mu Rwanda hifashishwa nyine ubwo buryo bwa drones. Mu Turere twose tw’u Rwanda harimo malariya, ariko ikaba yiganje cyane mu ntara y’uburasirazuba n’iy’Amajyepfo.

Hagati y’umwaka wa 2018-2019 abantu bagera kuri miliyoni 3.9 barisuzumishije basangwamo indwara ya Malariya. Biteganijwe ko buno buryo buzafasha cyane ndetse bukagabanya ku kigero kinini ino ndwara ikomeje guhitana ubuzima bw’Abanyarwanda.

Indege za drones zizakora uno murimo zari zisanzwe zifashishwa mu gutwara no kugemura amaraso mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.