“…KIYOVU SPORT ntiyigeze itsinda GASOGI UNITED” KNC

10,547

Nyuma y’umukino ikipe ye yatsinzemo ikipe ya KIYOVU SPORT, Bwana KNC yavuze ko nubundi ikipe ya KIYOVU SPORT itigeze itsinda GASOGI UNITED

Nyuma y’uko ikipe ya GASOGI UNITED itsinze ikipw ya KIYOVU igitego cyo ku munota wa nyuma w’umukino, nyuma y’uwo mukino, umunyemari akaba na Prezida w’ikipe ya GASOGI UNITED Bwana KNC yahaye ikiganiro gito itangazamakuru aho yavuze uburyo yabonye uwo mukino. Kuri micro Bwana KNC yavuze ko ikipe ya Kiyovu Sport itigeze ikina, yagize ati:”ikipe ya Kiyovu ntiyigeze ikina umupira, mu gice cya kabiri twabonye amahirwe menshi yo gutsinda ariko ntibyaduhira nyuma amahirwe twari tubonye mu minota ya nyuma twayabyaje umusaruro, dutsinda Kiyovu” Bwana KAKOZA CHARLES yakomeje avuga ko n’ubundi mu mateka y’ikipe ya Kiyovu itigeze itsinda ikipe ya GASOGI UNITED, yagize ati:“amateka yandikwe, nubundi ikipe ya Kiyovu Sport ntiyigeze itsinda Gasogi United”

Ni amagambo yasekeje abantu benshi kubera ko ikipe ya Gasogi ata gihe kinini yari yamara muri shampiyona y’u Rwanda.

Abayobozi b’amakipe yombi bari bitabiriye umukino

Ni umukino warangiye ikipe ya GASOGI itsinze igitego kimwecya bituma itahana amanota yose atatu.

cumi n’umwe babanje ku ruhande rwa Gasogi United

Comments are closed.