Kiyovu Sports ikomeje kwiyubaka kugirango yitegure gushaka igikombe none Eric Ngendahimana na we iramuguze!

11,667
Eric Ngendahimana wakiniraga Police Fc na we yerekeje muri Kiyovu Sports
Eric Ngendahimana umaze gusinya muri kiyivu sports

Eric Ngendahimana wari umaze igihe ari mu bafatiye runini ikipe ya Police FC, akaba yarayibereye kapiteni ubu yamaze kuyivamo na we yerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports.

MU MAFOTO: Police FC yatsinze Etincelles FC isatira Kiyovu SC ...

Ikipe ya Kiyovu Sports ni yo kipe kugeza ubu iri kuvugwa cyane mu Rwanda ku isoko ry’igura ry’abakinnyi, aho umunsi ku wundi iba yasinyishije abakinnyi bashya cyangwa se yongereye amasezerano abakinnyi isanganwe.

Uwari utahiwe uyu munsi, ni Ngendahimana Eric uzwi ku izina rya Gasongo, akaba ubusanzwe yakinaga mu kibuga hagati mu ikipe ya Police FC, ubu mu masaha make ashize amaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Kiyovu Sports.Aba bakinnyi baje biyongera kuri Irambona Eric na Kimenyi Yves bavuye mu ikipe ya Rayon Sports, Samson Baboua wavuye muri Sunrise, bakiyongera ku bakinnyi nka Serumogo Ally na Mutangana Derrick baheruka kongera amasezerano.

Ngendahimana Eric ayivuyemo nawe!

Comments are closed.