KNC yageneye ubutumwa bw’iterabwoba perezida wa Rayon Sport mbere y’uko bahura

6,591

Perezida wa Gasogi Utd Bwana KNC yageneye ubutumwa Bwana J.Fidele amubwira ko arimo aramwitegura.

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sport itsindiye ikipe ya APR FC kuri iki cyumweru taliki ya 13 Gashyantare 2023, ikintu cyazamuye moral y’abakinnyi n’abakunzi b’iyo kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, Bwana KAKOOZA NKURIZA Charles uzwi nka KNC uyobora ikipe ya Gasogi Utd, yashyize hanze aka video k’amasegonda 17 aho yageneye ubutumwa perezida wa Rayon sport Bwana Jean Fidele Uwayezu.

Bwana KNC wavuganaga igihunga cyinshi kubera ko wabonaga avuye muri siporo yagize ati:”Yewe Jean Fidele, ubu ni ubutumwa bwawe, ndi muri tizi, ndimo ndakwitegura, niba wumva ushaka guhangana na Gasogi il faut kwitegura, phyisiquement, mentalement, moralement, ….njyewe ngufashe…” Ubu butumwaa Bwana KNC abugeneye perezida wa Rayon Sport mu gihe hasigaye icyunweru kimwe gusa ngo ano makipe ahure maze yisobanure kugira ngo hamenyekane ikipe yaba iri ku mwanya wa kabiri cyane ko anganya amanota.

Benshi bumvise banareba kano ka video bwana KNC yifashe, bamubwiye ko ahubwo yatangiye gushya ubwoba, abandi bamubwira ko ari iterabwoba asanganywe, hari n’abandi bavuga ko bino bintu KNC akora biroshya championnat bigatuma hazamo ihangana.

Twibutse ko amakipe yombi anganya amanota 36 ku rutonde rw’agateganyo yombi akaba ari ku mwanya wa kabiri, ariko agatandukanywa n’umubare w’ibitego, ikintu gituma ikipe ya Gasogi Utd iza imbere ya Rayon Sport.

Ikindi ni uko aya makipe yombi azahura mu mpera z’icyumweru gitaha taliki ya 18 Gashyantare, zino zombi zizahura zikeneye amanota atatu yuzuye kugira ngo buri imwe ikomeze mu rugendo rwo guhatanira igikombe cya championnat benshi bemeza ko igeze aharyoshye.

Ikipe ya Rayon Sport ntiherutse gutsinda ikipe ya Gasogi mu mikino mike imaze kubahuza, gusa ukurikije uburyo ikipe ya Gasogi Utd yiyubatse, ubona ishobora kugora ikipe ya Rayon Sport nk’uko yabikoze ubushize.

Icyakora benshi mu bakurikiranira hafi ruhago Nyarwanda, baraha amahirwe ikipe ya Rayon Sport nyuma yo gutsinda APR FC bakavuga ko ishobora guhagurukira kuri iyo moral ikaba yatsinda Gasogi Utd mu gihe abandi bavuga ko kuba Gasogi itaratsinze umukino ushize, ishobora kuza yariye karungu igahagama ikipe ya Rayon sport, ndetse hari na bamwe barenga ibyo byose bakavuga ko Rayon imeze nka wa mukobwa udashimwa kabiri kuko akenshi itajya ihozaho ku kintu kijyanye n’intsinzi. Kugeza ubu twese ntawuramenya icyo bizacyura ku mukino uzazihuza zombi, gusa uzarusha undi gutegura azatsinde.

Leave A Reply

Your email address will not be published.