KNC yahaye gasopo bamwe mu bayobozi b’amakipe bakorana ibiganiro rwihishwa n’abakinnyi be

9,485
Kwibuka30

KNC yavuze ko ibiri mu ikipe ya Gasogi United byose bishobora kugurishwa usibye we n’umuryango we bwite

Mu kiganiro Bwana Karori uzwi nka KNC yagiranye na Radio Flash FM, yasubije ku kibazo cy’inkuru y’abakinnyi babiri ikipe ye Ya Gasogi United iherutse kugura, Bwana KNC yemeje iby’ayo makuru ndetse avuga ko yizeye ko bazamufasha mu busatirizi bw’iyo kipe.

Kwibuka30

KNC yongeye yiyama bamwe mu bayobozi b’amakipe baca inyuma bakavugana n’abakinnyi be bashaka kubagura, yavuze ko atari byiza guca hirya no hino ko ahubwo uwashaka kugura umukinnyi uwo ariwe wese uri mu ikipe ya Gasogi FC yakwegera ubuyobozi bw’iyo kipe bakavugana, yavuze ko hari abirirwa baterefona nyezamu we Kwizera Olivier bamushaka avuga ko bidajwiye kuba sportifs. N’umujinya mwinshi, KNC yavuze ko ibiri muri Gasogi United byose byagurishwa bibaye ngombwa, ndetse ko n’uwashaka kuba yagura umukinnyi we mushya Bertrand yamutanga mu gihe yaba azanye amafranga afatika, yagize atu:”ibintu byose biri muri Gasogi United bishobora kugurishwa usibye jyewe, umugore n’abana banjye”

Kwizera Olivier, umunyezamu wa Gasogi United

Bwana KNC prezida wa Gasogi United amaze imibsi ari kubaka ikipe ye ariko cyane cyane kubruhande rw’ubusatirizi, ndetse kugeza ubu yakomeje gutanga ubutumwa ko nawe ari mubashaka gutwara igikombe cya championnat kandi ko yizeye neza ko ari mu banyamahirwe bashobora kugitwara.

Leave A Reply

Your email address will not be published.