Umujyi wa Kamembe muri #Guma mu rugo

16,061

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yamaze gutangaza ko umujyi wa kamembe wasubijwe muri gahunda ya Guma mu rugo kubera umubare w’abanduye Coronavirus ukomeje kuhaboneka.

Ejo hashize habonetse abantu 13 biyongera ku bandi benshi bari babonetse guhera ku cyumweru gishize,MINALOC yasohoye itangazo ribuza abaturage kuva mu rugo mu rwego rwo kubarinda Coronavirus(COVID-19).

Iryo tangazo rigira riti “ Guhera uyu munsi, Umujyi wa Kamembe, ni ukuvuga Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo,Mururu n’igice cya Gihundwe, ushyizwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo (lockdown) izamara nibura ibyumweru 2.”

Ku cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2020,Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu karere ka Rusizi habonetse abantu batanu banduye Coronavirus,bituma hafatwa umwanzuro wo gusubika gahunda yo gusubika gahunda yo gufungura ingendo zihuza intara n’umujyi wa Kigali no gutwara abantu kuri moto.

Imyanzuro y’Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 02 Kamena 2020,yemeje ko ingendo zihuza intara zose n’umujyi wa Kigali no gutwara abantu kuri moto bisubukuwe uretse mu karere ka Rusizi na Rubavu.

Abaturage benshi bo mu mujyi wa Kamembe bagize ubwoba ubwo bamenyaga ko habonetse abanduye Coronavirus, basaba ko inzego z’umutekano zahagurukira ikibazo cy’abajya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)baciye mu nzira zitemewe cg panya inzira zitemewe n’amategeko kuko kenshi hanyura abatwaye frauds.

Abatuye mu mujyi wa Rusizi batangaje ko nyuma y’abantu 5 bagaragaye bwa mbere i Kamembe,byabateye kwitwararika amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo ndetse ngo buri wese agiye kuba ijisho rya mugenzi we bamagane ibigare by’abantu bakunze kubona ijoro rije bagatangira gukora ibikundi byo kuganira.

Ingendo ziva n’izerekeza mu Karere ka Rusizi na Rubavu zarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya Coronavirus cyakwirakwira.

ITANGAZO MINALOC YASHYIZE HANZE:

Leave A Reply

Your email address will not be published.