KNC yatangaje impamvu ikomeye yatumye ikipe ye itakaza amanota kuri Rayon Sport

6,660

Nyuma y’umukino w’ishiraniro wahuje ikipe ya Rayon Sport na Gasogi Utd bikarangira ikipe ya Rayon yegukanye amanota atatu y’umunsi, Bwana KNC yavuze icyabiteye.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 18 Gashyantare 2023 nibwo ikipe ya Rayon Sport FC yagombaga guhura na Gasogi Utd mu mukino w’ishiraniro wabereye mu Karere ka Bugesera.

Ni umukino wari witezwe na benshi mu bakunzi ba ruhago kubera amagambo yagiye avugwa mbere yawo ariko bikaza kurangira ikipe ya Rayon Sport ariyo itahukanye amanota atatu y’umunsi nyuma yo gutsinda Gasogi Utd ibitego 2 kuri 1.

Benshi mu bakurikiye umukino ari kuri za tereviziyo cyangwa ahandi, bari biteze ko na none nyuma y’uwo mukino hari buvugwe andi magambo menshi, ibyo bakabishingira ku gitego ikipe ya Gasogi Utd yatsinze ariko umusifuzi wo ku ruhande akaza kucyanga, ndetse n’igitego cya mbere Rayon Sport yatsinze cyabayeho nyuma y’uko Onana akoreye ikosa myugariro wa Gasogi Utd.

Ni nako byagenze, nyuma y’umukino itangazamakuru ryegereye perezida wa Gasogi Utd Bwana Kakooza Charles uzwi cyane nka KNC avuga amagambo akomeye ku misifurire yaranze uno mukino w’ishiraniro, KNC yagereranije championnat y’u Rwanda n’umwanda, avuga ko imisifurire itabaye myiza ko ahubwo n’abakunzi ba Rayon FC bakwiye kumwarwa n’iyi ntsinzi, yagize ati:”Ibi bintu ni umwanda, biteye iseseme, ni igisebo ku mupira w’u Rwanda, nibikomeza bitya tuzafata umwanzuro, tuzahangana n’ibi ngibi igih cyose”

Yavuze impamvu akeka ko umusifuzi yibye ikipe ya Gasogi Utd

Muri icyo kiganiro Bwana KNC yavuze ko impamvu umusifuzi Celestin yamusifuriye nabi, akajya amukasa ari uko ngo yigeze gusuzugurwa n’ikipe ye, n’umujinya mwinshi KNC yagize ati:”Uwo musifuzi yigeze kuza ku mukino wacu, ababishinzwe baramwicaza, ariko avuga ko bamwicaje ahantu habi maze agenda avuga ko azahangana n’ikipe ya Gasogi kuko yamusuzuguye, bamuduhaye Nyagatare akora ibyo yakoze, mwari muhari. Ibyo akoze aha sinabona ibyo mvuga.

KNC arasanga championnat y’u Rwanda ari umwanda ku buryo nibikomeza bitya azafata umwanzuro n’ubwo yirinze kuvuga uwo ariwo. (Photo Igihe.com)

Nyuma y’uyu mukino, ikipe ya Rayon Sport yaraye ku mwanya wa mbere n’amanota 39, hategerejwe kureba ikiri buve mu mukino wa APR FC na Etincelles uri bube uyu munsi.

Comments are closed.