KNC yongeye gusuzugura ikipe ya Rayon Sport

5,970

Perezida wa Gasogi Utd yongeye kwifatira mu gahanga ikipe ya Rayon Sport avuga ko uko byagenda kose itamutsinda n’iyo yakinisha ikipe ya gatatu.

Bwana Kakuza Nkuliza Charles, perezida w’ikipe ya Gasogi Utd yongeye kwifatira mu gahanga ikipeya Rayon sport arayisuzugura bikabije, ayivugaho amagambo akomeye atanyuze imitima y’abakunzi benshi b’iyi kipe.

Uyu mugabo ubwo yari ku murongo wa terefone aganira n’abanyamakuru ba FINE FM yavuze ko ibihe ikipe ya Rayon Sport irimo bitayemerera kuba yahangana n’ikipe ya Gasogi Utd, Bwana KNC yagize ati:”Ikipe ya Rayon Sport nzi jyewe, n’ubwo nayihuza n’ikipe yanjye ya gatatu ntabwo yadutsinda”

Aya magambo yakomerekeje imitima ya benshi mu bakunzi ba Rayon sport bavuga ko barambiwe agasuzuguro nk’aka, uwitwa Kalisa yavuze ko igihe kigeze ikipe y’abakunzi yiyambura umwenda w’igisuzuguro, yagize ati:”Ikipe igeze aho isuzugurwa n’ikipe nka Gasogi Utd koko? Igihe kirageze ko uno mwenda tuwiyambura, tukongera kwigaranzura abakeba, tugahagarara kigabo nka mbere”

Uwitwa Mama Djano we yagize ati:”KNC urakabije gusuzugura ikipe y’Abanyarwanda, ntiwari ukwiye kuvuga amagambo nkayo kuko n’ubundi utigeze utsinda Rayon”

Ikipe ya Rayon Sport izakina umukino wa championnat mu mpera z’iki cyumweru aho izahura n’ikipe ya APR FC, kugeza ubu ikipe ya Gasogi Utd iri imbere ya Rayon Sport ku rutonde rw’agateganyo, umukino uherutse guhuza aya makipe yombi yagabanye amanota.

Comments are closed.